Urashaka gusura Igicumbi cy’Intwari z’Igihugu n’ahantu hagenewe kwibuka ubutwari, ariko ukaba utazi uko wabigenza?
Dore ibyo ukeneye kumenya byose!
A. Gusaba gusura Igicumbi cy’Intwari z’Igihugu bisobanuye iki?
Iyi serivisi igenewe Abanyarwanda n’abanyamahanga, ikabafasha gusura Igicumbi cy’Intwari z’Igihugu mu Rwanda. Iha abantu amahirwe yo kumenya byinshi ku ndangagaciro z’ubutwari no ku bantu b’indashyikirwa bagaragaje ibikorwa by’ubutwari n’ibindi bikorwa by’ubwitange, bakaba urugero rwiza ku bandi, baba Abanyarwanda cyangwa abanyamahanga.
B. Ni bande bemerewe gukoresha iyi serivisi?
Iyi serivisi igenewe Abanyarwanda n’abanyamahanga.
C. Ibyo ugomba kumenya mbere yo gutangira gusaba iyi serivisi
Dore ibyo ukeneye:
Usaba agomba kuba afite icyangombwa kimuranga (indangamuntu ku Banyarwanda cyangwa pasiporo ku banyamahanga).
Niba musaba muri itsinda, muzakenera urutonde rw’abagize itsinda (urugero rw’urutonde ruzatangwa mu gihe cyo gusaba serivisi).
Nomero ya telefoni igendanwa cyangwa imeri (bitari itegeko) kugira ngo ubashe kwakira amakuru agezweho no gukurikirana ubusabe bwawe.
Igihe cyo gusura ni kuva ku wa Mbere kugeza ku Cyumweru, guhera saa 9:00 za mu gitondo kugeza saa 17:00.
Dore intambwe ku yindi wakurikiza kugira ngo usabe gusura Igicumbi cy’Intwari z’Igihugu mu buryo bworoshye.
D. Ni iki wakwitega nyuma yo gutanga ubusabe bwo gusura Ingoro z’Imva z’Intwari z’Igihugu?
Nyuma yo gutanga ubusabe, uzahabwa nomero y’ubusabe (B2…..) uzifashisha mu gukurikirana uko ubusabe bwawe buhagaze.
Umuyobozi w’ahantu wifuza gusura namara kwakira no kwemeza ubusabe bwawe, uzahabwa ubutumwa bugufi (SMS) cyangwa imeri bikumenyesha ko igihe cyo gusura cyemejwe.
❯
Niba usaba ahisemo no kujya ahabwa ubutumwa bumumenyesha amakuru ajyanye n’ubusabe bwe kuri imeri, uruhushya ruzoherezwa kuri iyo aderesi ya imeri.
Witeguye gusaba? Kanda hano (Umuyoboro uzashyirwamo serivisi imaze kujya ahagaragara) kugira ngo utange ubusabe bwawe ako kanya.
Var þessi grein gagnleg?
Það er frábært!
Þakka þér fyrir álit þitt
Því miður! Við gátum ekki verið hjálpleg
Þakka þér fyrir álit þitt
Viðbrögð send
Við kunnum að meta fyrirhöfn þína og munum reyna að laga greinina

