Ibibazo bikunze kubazwa ku Ndangamuntu Nshya y’Ikoranabuhanga (e-ID cyangwa e-ndangamuntu) no Kwiyandikisha bwa Mbere hifashishijwe ikoranabuhanga

Breytt Thu, 12 Feb kl 11:39 AM

  1. Kwiyandikisha bwa mbere ni iki?

 Kwiyandikisha bwa mbere ni intambwe ya mbere yo kubona nimero imwe y’Umwirondoro y’ikoranabuhunga (SDID). Ibi bituma abaturage bashobora gusuzuma no kuvugurura amakuru yabo kuri interineti, kohereza inyandiko zisabwa, no gufata gahunda yo gutanga ibimenyetso bya biyometirike (nk’ibikumwe, gufotora ijisho, gufotora isura) kugira ngo amakuru yabo y’imyirondoro abe ari ukuri kandi ahujwe neza mbere yo kwiyandikisha byuzuye.

  1. Ni ibiki nkeneye kugira ngo nsabe kwiyandikisha bwa mbere?

  • Kugira ngo usabe ugomba kuba winjiye muri konti yawe. Niba ntayo ufite, kanda hano urebe uburyo bwo kuyifungura.

  • Ugomba kuba ufite Indangamuntu y’Umunyarwanda, Indangamuntu y’Umunyamahanga, cyangwa nimero yo gusaba itangwa na NIDA

  • Niba nta cyangombwa kikuranga  ufite, saba kwandikwa mu irangamimerere (CRVS) iyo ushaka kwiyandikisha ujya ku biro by’akagari cyangwa umurenge bikwegereye.


Ese nshobora guhindura amakuru mu gihe ndi kuzuza ifishi yo kwiyandikisha bwa mbere?
 Yego. Ariko ugomba kumenya ko guhindura biterwa n’amabwiriza, aho usabwa kongeraho inyandiko zimwe na zimwe, bitewe n’imiterere y’ikibazo cya buri wese.

  1. Nyuma yo gusaba no gusoza gutanga amakuru ya biometirike (nk’ibikumwe, gufotora ijisho, gufotora isura) , ese ndacyakeneye gukoresha indangamuntu yanjye?

 Yego. Kwiyandikisha bwa mbere ni intambwe ya mbere gusa yo kubona indangamuntu y’ikoranabuhunga kandi ntibihita bisimbura indangamuntu yawe isanzwe. Kumurika kumugaragaro indangamuntu y’ikoranabuhunga bizatangazwa mu byiciro bizakurikiraho. Ubu intego ni uguharanira ko urutonde rw’abaturage rufite amakuru nyayo kandi avuguruye.

  1. Bigenda bite ku banyamahanga badafite indangamuntu cyangwa bafite indangamuntu yarangije igihe?

 Abanyamahanga badafite indangamuntu yemewe, bagomba kujya ku kigo gitanga serivisi zo kwiyandikisha bwa mbere cyangwa kwiyandikisha byuzuye kugira ngo barangize ubusabe bahibereye.

  1. Bigenda bite ku Banyarwanda baba mu mahanga? Ese bashobora gusaba?

Kubona gahunda biterwa n’imyanya ihari muri sisiteme. Hari gahunda yo gufungura itangwa na gahunda ku Banyarwanda baba mu mahanga, kandi amakuru azatangazwa igihe azaba yabonetse


Nyuma yo kwiyandikisha byibanze, ushobora kugira ibibazo ku ndangamuntu nshya y’ikoranabuhanga. Hano hasi hari ibibazo bikunze kubazwa n’ibisubizo bishobora kugufasha.


  1. Umwirondoro Umwe w’Ikoranabuhanga (SDID)  ni iki?


 Nimero y’Umwirondoro Umwe w’Ikoranabuhanga (SDID) ni nimero yihariye kandi idahinduka ihabwa buri muntu wiyandikishije, ikaba itangwa nta kintu runaka kigendeweho kuri buri muntu wese wiyandikishije. Amategeko ateganya ko umuntu wiyandikishije agomba kugira ikarita ya SDID, yaba iy’ifatikai cyangwa iy’ikoranabuhanga, ariko ntasabwa kuyigendana igihe cyose.

  1. What is the e-ID or e-ndangamuntu?

The e-ID is Rwanda’s new digital identification system. It captures and stores a citizen’s identity data digitally and provides a unique ID number, a digital ID, and a physical ID card.

 e-ID ni sisiteme nshya y’indangamuntu y’ikoranabuhunga mu  Rwanda. Ikoresha uburyo bw’ikoranabuhanga mu gufata no kubika amakuru y’indangamuntu y’umuturage, ikamuha nimero yihariye imuranga, indangamuntu y’ikoranabuhanga, n’ikarita y’indangamuntu iboneka mu buryo bufatika..

  1. e-ID igizwe n’iki?


 e-ID igizwe na:


  • Indangamuntu y’ikoranabuhanga

  • Nimero yihariye y’indangamuntu

  • Ikarita y’indangamuntu iboneka mu buryo bufatika.

Ushobora gukoresha kimwe muri ibi bintu bitatu igihe usabwe kwerekana indangamuntu yawe.

  1. Amakuru ya biyometirike (nk’ibikumwe, gufotora ijisho, gufotora isura) ya e-ID akusanywa ate?


 Amakuru ya biyometirike (nk’ibikumwe, gufotora ijisho, gufotora isura) azakusanywa ku rwego rw’umurenge n’akagari n’inzego zemewe.


  1.  Ni ayahe makuru ya biometirike akusanywa kuri e-ID?
     Amakuru ya biyometirike (nk’ibikumwe, gufotora ijisho, gufotora isura) azakusanywa arimo:

  • Ibikumwe byose 10

  • Isuzuma ry’amaso (iris scan)

  • Ifoto nshya y’umwirondoro

Aya makuru azaba arambuye kurusha ayakusanywaga mbere, kandi azaba ateguye mu buryo bwita ku bantu bafite ubumuga butandukanye.

  1. e-ID itandukaniye he n’indangamuntu isanzwe?

Ugereranyije n’indangamuntu isanzwe, e-ID ikoresha amakuru ya biyometiriki (nk’ibikumwe, gufotora ijisho, gufotora isura) arambuye kandi arimo n’andi ajyanye n’ubumuga butandukanye, ndetse igatanga uburyo bwo kwiyerekana mu buryo bw’ikoranabuhanga uretse no kugira ikarita y’umubiri. Iha kandi abaturage uburenganzira bwo kugenzura abashobora kubona amakuru yabo, mu buryo buhuye n’amategeko yo kurinda amakuru mu Rwanda.

  1. Ese indangamuntu isanzwe iracyemewe?

 Yego, kugeza ubu. Abaturage bakusanyijwe amakuru ya biometirike ya e-ID bazakomeza gukoresha indangamuntu yabo isanzwe kugeza igihe e-ID izatangira gukoreshwa ku rwego rw’Igihugu. Nyuma yaho, indangamuntu zisanzwe zizakurwaho. Igihe ntarengwa ntikiratangazwa.

  1. Ni bande bashobora kubona amakuru yanjye muri sisiteme ya e-ID?


 Kugera ku makuru yawe birinzwe n’amategeko. Mu rwego rwa e-ID, umuturage afite uburenganzira bwo kugenzura abashobora kubona amakuru amwe n’amwe, mu buryo buhuye n’amategeko yo kurinda no kubika amakuru mu Rwanda.



Var þessi grein gagnleg?

Það er frábært!

Þakka þér fyrir álit þitt

Því miður! Við gátum ekki verið hjálpleg

Þakka þér fyrir álit þitt

Láttu okkur vita hvernig við getum bætt þessa grein!

Veldu að minnsta kosti eina af ástæðunum
Staðfesting á CAPTCHA er nauðsynleg.

Viðbrögð send

Við kunnum að meta fyrirhöfn þína og munum reyna að laga greinina