Iyi serivisi ituma abakora ubucuruzi bwa garaje biyandikisha kandi bagahabwa uruhushya rwo gukora rutangwa n’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Ubugenzuzi, Ihiganwa n’Uburenganzira bw’Abaguzi (RICA). RICA izakora igenzura rikorwa aho garaje ikorera (field visit) kugira ngo hemezwe ko inyubako n’ibikorwa byujuje amahame n’amabwiriza ya RICA.
Igihe biftwara ni 5 y’akazi, kandi serivisi Ntiyishyurwa.
Ibisabwa mbere yo gusaba:
Ugomba kuba ufite konti ya IremboGov kugira ngo usabe iyi serivisi.
Ugomba kuba ufite TIN y’ikigo yemewe.
Inyandiko zisabwa (11)
Icyemezo cy’ubumenyi n’ubushobozi bw’abakozi nk’uko biteganywa na RS 402 Garages.
Amasezerano y’akazi y’abakozi.
Kopi y’inyandiko y’ubwishingizi bwa garaje (inyubako, abakozi, ibikoresho/ibyuma, n’imodoka).
Kopi y’inyandiko zigaragaza uburenganzira bwo gutunga, gukodesha cyangwa gukoresha aho garaje ikorera
Kopi ya Job Card.
Kopi y’uburyo imirimo ikorwa muri garaje
Kopi y’uburyo bwo gusukura no kubungabunga isuku
Uburyo bwo kwakira no gukemura ibibazo by’abakiriya
Kopi y’ifishi yo kwakira ibibazo by’abakiriya
Kopi ya pasiporo.
Icyemezo cy’iyandikisha ry’ikigo gitangwa na RDB.
Inyandiko zisabwa bitewe n’ibikenewe (2)
Kopi y’uruhushya rwo gukora rutangwa na RICA.
Kopi y’icyemezo cyawe giheruka cy’iyandikisha
Kurikiza izi ntambwe kugira ngo usabe uruhushya:
1.Jya ku rubuga rwa Irembo: new.irembo.gov.rw, hanyuma ujye muri “Ubucuruzi N’inganda”, ukande kuri “Uruhushya rwo gutanga serivisi z’igaraji”
2. Hitamo "Uruhushya rwo gutanga serivisi z’igaraji" maze ukande kuri "Saba."
3. Uzuza amakuru y’usaba (hitamo niba ari umuvugizi w’ikigo, icyiciro cy’imyaka, n’ibindi byinshi bisabwa).
4.Shyiramo amakuru y’ubucuruzi, hitamo niba ari ubusabe bushya cyangwa gusubiramo ubusabe, hanyuma wuzuze TIN y’ikigo.
5.Shyiramo inyandiko zisabwa mu buryo bukwiriye (format), hanyuma ukande kuri Ibikurikira.
6. Emeza ko amakuru yanditse ari ukuri, shyiramo nomero ya telefoni na/ cyangwa email, ukande ku gasanduku kemeza, hanyuma ukande kuri Ohereza.
7. Uzahabwa nomero y’ubusabe (urugero: B2……) izagufasha gukurikirana aho ubusabe bugeze.
Icyitonderwa:
Nyuma yo kohereza ubusabe neza, RICA izakora igenzura ry’ubusabe. Uzahabwa imeyili cyangwa SMS igihe hari impinduka ku busabe bwawe.
Ubusabe bwemejwe n’abakozi basuzuma, uzahabwa icyemezo cyawe cy’ikoranabuhanga (e-certificate) kuri imeyili cyangwa ukagikura ku rubuga rwa IremboGov.
Var þessi grein gagnleg?
Það er frábært!
Þakka þér fyrir álit þitt
Því miður! Við gátum ekki verið hjálpleg
Þakka þér fyrir álit þitt
Viðbrögð send
Við kunnum að meta fyrirhöfn þína og munum reyna að laga greinina



