Uko wasaba Uruhushya rwo Gucuruza Imbuto

Breytt Fri, 17 Apr kl 3:50 PM

Iyi serivisi ituma abakora ubucuruzi bifuza gucuruza imbuto nk’abacuruzi bato (retailers), abinjiza mu gihugu (importers), abohereza mu mahanga (exporters) cyangwa abazikwirakwiza (distributors) bahabwa uruhushya rwo gukora rutangwa n’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Ubugenzuzi, Ihiganwa n’Uburenganzira bw’Abaguzi (RICA). RICA izakora igenzura rikorwa aho ibikorwa bikorerwa (field visit) kugira ngo hemezwe ko aho ubucuruzi bukorerwa buhuje n’amahame n’amabwiriza ya RICA.


Igihe bitwara iminsi 14, igiciro cya serivisi 150,000 Rwf.


Ibisabwa mbere yo gusaba


  • Ugomba kuba ufite konti ya Irembo kugira ngo usabe iyi serivisi.

  • Ikigo cyangwa umuntu ku giti cye ugomba kuba ufite Nomero iranga umusoreshwa (TIN).

Inyandiko zisabwa (5)

  • Icyemezo cy’amasezerano y’akazi y’abakozi bashinzwe ahabikwa imbuto

  • Icyemezo cy’uko imbuto zemejwe (seed certification), zemejwe mu Rwanda cyangwa mu yindi gahunda mpuzamahanga yemewe.

  • Kopi y’inyandiko zigaragaza gutunga, gukodesha cyangwa gukoresha aho imbuto zibikwa 

  • Kopi ya pasiporo.

  • Kopi y’uruhushya


Kurikiza izi ntambwe usaba Uruhushya rwo Gucuruza Imbuto


1. Jya ku rubuga rwa Irembo: new.irembo.gov.rw, hanyuma ujye muri “Ubucuruzi N’inganda”, ukande kuri “Uruhushya rwo gucuruza imbuto”


2. Hitamo "Uruhushya rwo gucuruza imbuto" maze ukande kuri "Saba."


  1. Hitamo niba usaba mu izina ry’ikigo cyangwa ku giti cyawe (umuntu ku giti cye), hanyuma ukande kuri Kwemeza.



Icyitonderwa: Niba usaba mu izina ry’ikigo, uzahabwa urutonde rw’ibigo.


4. Shyiramo amakuru y’ubusabe (Add registration type: niba ari ubusabe bushya cyangwa gusubiramo ubusabe), wuzuze TIN y’ikigo, hitamo ubwoko bw’ubucuruzi n’aho ibikorwa bizakorerwa (facility location).


5. Shyiramo amakuru y’ubwoko bw’imbuto zizacuruzwa.

6. Shyiramo inyandiko zisabwa mu buryo bukwiriye (format), hanyuma ukande kuri Komeza.


7. Emeza ko amakuru yanditse ari ukuri, shyiramo nomero ya telefoni na/ cyangwa email, ukande ku gasanduku kemeza, hanyuma ukande Ohereza.

8. Hazahabwa nimero yo kwishyura (Billing Number/ID, urugero: 88…), kanda hano.
9. Usaba ahitamo uburyo bwo kwishyura.

Icyitonderwa:


  • Nyuma yo kohereza ubusabe neza, RICA izakora igenzura ry’ubusabe. Abasaba bahabwa imeyili cyangwa SMS igihe hari impinduka ku busabe bwawe.


  • Iyo ubusabe bwemejwe na RICA, uhabwa uruhushya rwawe rw’ikoranabuhanga (e-license).




Var þessi grein gagnleg?

Það er frábært!

Þakka þér fyrir álit þitt

Því miður! Við gátum ekki verið hjálpleg

Þakka þér fyrir álit þitt

Láttu okkur vita hvernig við getum bætt þessa grein!

Veldu að minnsta kosti eina af ástæðunum
Staðfesting á CAPTCHA er nauðsynleg.

Viðbrögð send

Við kunnum að meta fyrirhöfn þína og munum reyna að laga greinina