Iyi serivisi ifasha abantu ku giti cyabo n’ibigo kubona uruhushya rwo gucuruza ibikoresho by’amashanyarazi n’iby’ikoranabuhanga byakoreshejwe, nka mudasobwa, telefone zigendanwa n’ibindi bikoresho bya elegitoroniki. Uburyo bwo gutanga uruhushya bugamije kwemeza ko ubu bucuruzi bukorwa hubahirizwa ibisabwa mu kurengera ibidukikije n’umutekano. Iyi serivisi itangwa n'Ikigo cy'Igihugu gishinzwe ubugenzuzi bw'ubuziranenge, Ihiganwa mu bucuruzi no kurengera umuguzi (RICA).
RICA izakora isuzuma rikorwa aho ubucuruzi bukorera kugira ngo hemezwe ko inyubako n’ibikorwa byujuje ibisabwa n’amabwiriza ya RICA. Bityo, nyuma y’iryo suzuma, usaba azasabwa kwishyura andi mafaranga y’uruhushya angana na 10,000 Frw.
Igihe cyo gutunganya ubusabe ni iminsi 14, kandi ikiguzi cya serivisi ni 5,000 Frw.
Ibikenerwa mbere yo gusaba:
Usaba agomba kuba afite konti ya Irembo.
Ikigo cyangwa umuntu ku giti cye agomba kuba afite Nomero iranga usora (TIN).
Inyandiko zisabwa (5):
Kopi y’uruhushya rwo gukora rwatanzwe na RICA
Inyandiko igaragaza urutonde rw’ibikoresho by’amashanyarazi cyangwa bya elegitoroniki byakoreshejwe biri mu bubiko cyangwa mu iduka
Kopi y’inyandiko zigaragaza aho ibyo bikoresho byaturutse
Icyemezo cy’iyandikisha ry’ubucuruzi gitangwa na RDB
Kopi ya pasiporo
Kurikiza izi ntambwe zoroshye zo gusaba uruhushya rwo gucuruza ibikoresho byakoreshejwe by’amashanyarazi n’iby’ikoranabuhanga:
1.Sura urubuga rwa Irembo kuri new.irembo.gov.rw maze winjire muri konti yawe. Niba nta konti ufite kanda hano umenye uko wayifungura

2. Jya mu cyiciro cy'Ubucuruzi N'inganda, hanyuma ukande ku Uruhushya rwo gucuruza ibikoresho bikoresha amashanyarazi n'iby'ikoranabuhanga byakoze.

2. Hitamo "Uruhushya rwo gucuruza ibikoresho bikoresha amashanyarazi n'iby'ikoranabuhanga byakoze ", hanyuma ukande "Saba".

3. Uzuza amakuru y’usaba (hitamo icyiciro cy’uhagarariye ubucuruzi, icyiciro cy’imyaka n’andi makuru yihariye asabwa).
4. Shyiramo amakuru y’ubucuruzi (nomero iranga usora (TIN) y’ikigo, hitamo ubwoko bw’ubusabe, niba ari ubwa mbere cyangwa ari ukuvugurura uruhushya. hitamo ubwoko bw’ibikoresho ucuruza n’aho ubucuruzi bukorerwa).

5. Ohereza inyandiko zisabwa mu miterere ikwiye, hanyuma ukande Komeza.

6. Emeza ko amakuru yose ari yo, shyiramo nmero ya telefoni na/ cyangwa aderesi ya imeri, shyira akamenyetso ku gasanduku kemeza (verification box), hanyuma ukande Ohereza.
7. Uzahabwa nomero yo kwishyura (Itangizwa na: 88…); kanda Ishyura.
8. Hitamo uburyo bwo kwishyura. Ku bindi bisobanuro ku buryo bwo kwishyura, kanda hano.
Icyitonderwa:
Nyuma yo kohereza ubusabe neza, buzatunganywa na RICA. Abasaba bazamenyeshwa impinduka zose ku busabe bwabo binyuze mu butumwa bugufi (SMS) cyangwa imeri.
Iyo RICA imaze kwemeza ubusabe bwawe, uhabwa uruhushya koranabuhanga(e-license).
Var þessi grein gagnleg?
Það er frábært!
Þakka þér fyrir álit þitt
Því miður! Við gátum ekki verið hjálpleg
Þakka þér fyrir álit þitt
Viðbrögð send
Við kunnum að meta fyrirhöfn þína og munum reyna að laga greinina