Iyi serivisi ifasha abakora inganda z’ibicuruzwa bigenzurwa n’abandi bakora ubucuruzi kwiyandikisha no kubona uruhushya rwo gukora rutangwa n’Urwego rw’Igihugu rushinzwe Ubugenzuzi, Ihiganwa n’Uburenganzira bw’Umuguzi (RICA). RICA izakora isuzuma rikorwa aho inganda zikorera kugira ngo hemezwe ko inyubako n’ibikorwa byujuje ibisabwa n’amabwiriza ya RICA.
Igihe cyo gutunganya ubusabe: iminsi 5 Igiciro cya serivisi: Ubuntu
Ibikenerwa mbere yo gusaba:
Usaba agomba kuba afite konti ya IremboGov.
Usaba agomba kuba afite nomero iranga usora (TIN) yemewe y’ikigo.
Inyandiko zisabwa (6):
Kopi z’amasezerano y’abakozi bashinzwe igenzura ry’ubuziranenge
Amasezerano yo gukodesha (iyo inyubako ikodeshejwe)
Inyandiko isobanura uko igikorwa cyo gutunganya umusaruro gikorwa
Inyandiko igaragaza ibipimo byanditse byemeza cyangwa byanga ibikoresho fatizo (raw materials) bikoreshwa.
Kopi y’ubwishingizi bw’abakozi n’ibikoresho (asset and personnel insurance)
Kopi ya pasiporo
Inyandiko zitari itegeko gutanga ariko zishobora kongerwaho (2):
Kopi y’uruhushya rwo gukora rwatanzwe na RICA
Icyemezo cy’uburenganzira bwo guturamo no gukoreramo cyatanzwe na RHA
Intambwe zo gusaba uruhushya rwo gukora inganda z’ibicuruzwa bigenzuwe:
Sura urubuga rwa Irembo kuri new.irembo.gov.rw maze winjire muri konti yawe. Niba nta konti ufite kanda hano umenye uko wayifungura

Jya ahanditse’Ubucuruzi N’inganda, hanyuma ukande kuri Uruhushya rw’uruganda rukora ibikoresho Bigenzurwa.

Hitamo Uruhushya rw’uruganda rukora ibikoresho bigenzurwa , hanyuma ukande Saba.

Uzuza amakuru y’usaba (hitamo niba ari icyiciro cy’umuhagarariye w’ubucuruzi, itsinda ry’imyaka n’andi makuru yihariye asabwa).

Shyiramo amakuru y’ubucuruzi: hitamo niba ari ubusabe bushya cyangwa kuvugurura iyandikisha, hanyuma wandike nomero iranga usora (TIN) y’ikigo.

Ohereza inyandiko zisabwa mu miterere ikwiye.

Kanda Ibikurikira.
Emeza ko amakuru yose ari yo, shyiramo nomero ya telefoni na/ cyangwa aderesi ya imeri, shyira akamenyetso ku gasanduku kemeza (verification box), hanyuma ukande Ohereza.
Uzahabwa nomero y’ubusabe (itangizwa na B2……) yo gukurikirana aho dosiye yawe igeze.
Icyitonderwa
Nyuma yo kohereza ubusabe neza, buzatunganywa na RICA. Abasaba bazamenyeshwa impinduka zose ku busabe bwabo binyuze mu butumwa bugufi (SMS) cyangwa imeri. Iyo abashinzwe gutunganya dosiye bamaze kwakira no kwemeza ubusabe bwawe, uzahabwa icyemezo koranabuhanga (e-certificate) binyuze kuri imeri cyangwa ushobore kugikurura (download) kuri IremboGov.
Var þessi grein gagnleg?
Það er frábært!
Þakka þér fyrir álit þitt
Því miður! Við gátum ekki verið hjálpleg
Þakka þér fyrir álit þitt
Viðbrögð send
Við kunnum að meta fyrirhöfn þína og munum reyna að laga greinina