Iyi serivisi ifasha abakora ubucuruzi bw’imashini z’ubuhinzi kwiyandikisha no kubona uruhushya rwo gukora rutangwa n’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Ubugenzuzi, Ihiganwa n’Uburenganzira bw’Abaguzi (RICA). Muri iyi gahunda, RICA izakora isuzuma ry’aho mukorera (field visit) kugira ngo hagenzurwe ko hubahiriza ibisabwa n’amabwiriza ya RICA.
Igihe cyo gutunganya dosiye: iminsi 14 y’akazi, serivisi ntiyishyurwa.
Ibisabwa mbere yo gusaba:
Ugomba kuba ufite konti y’IremboGov .
Ikigo gisaba kigomba kuba gifitenomero y’usora (TIN) yemewe.
Inyandiko zisabwa (6)
Kopi y’ubucuruzi ku bacuruzi (abakozi binganda)
Inyandiko igaragaza urutonde rw’imashini cyangwa ibikoresho by’ubuhinzi bigomba kugurishwa.
Kopi y’ububiko cyangwa amasezerano y’ubukode hamwe na nyirayo.
Impamyabushobozi z’abatekinisiye zashizweho umukono na noteri
Kopi y’amasezerano yo gukora y’abatekinisiye
Kopi ya pasiporo
Kurikiza izi ntambwe kugira ngo usabe uruhushya
Sura urubuga rwa Irembo kuri new.irembo.gov.rw maze winjire muri konti yawe. Niba nta konti ufite kanda hano umenye uko wayifungura.
Mu gice cy’ubucuruzi n’inganda,hitamo “Urushya rwo gucuruza Imashini zikoreshwa mu buhinzi”.
Kanda "Saba" utangize ubusabe.
Uzuza amakuru y’usaba (hitamo icyiciro cy’uhagarariye ikigo, icyiciro cy’imyaka, n’andi makuru asabwa).
Uzuza ibijyanye na dosiye, uhitemo niba ari ubusabe bushya cyangwa ubwo kongera uruhushya, winjizemo nomero y’usora (TIN) y’ikigo, ukurikize n’andi mabwiriza agaragara.
6. Ongeraho imigereka yose uko isabwa mu buryo bukwiye, hanyuma ukande “Komeza.”
7. Emeza ko amakuru yatanzwe ari yo, shyiramo nomero ya telefone cyangwa imeri, shyira akamenyetso mu gasanduku kemeza (verification box), hanyuma ukande “Ohereza.”
8.Uzahabwa nimero y’ubusabe (B2……) izagufasha gukurikirana aho bugeze.
Icyitonderwa:
Nyuma yo kohereza ubusabe, RICA izabusuzuma. Uzajya uhabwa amakuru binyuze mu butumwa bugufi (SMS) cyangwa imeyili ku mpinduka zose z’imiterere y’ubusabe bwawe.
Iyo ubusabe bumaze kwemezwa, uzahabwa icyemezo koranabuhanga (e-certificate) binyuze kuri imeri cyangwa ukagikura (download) kuri IremboGov.
Var þessi grein gagnleg?
Það er frábært!
Þakka þér fyrir álit þitt
Því miður! Við gátum ekki verið hjálpleg
Þakka þér fyrir álit þitt
Viðbrögð send
Við kunnum að meta fyrirhöfn þína og munum reyna að laga greinina





