Uko wasaba Uruhushya rwo Guhungira ibikomoka ku buhinzi

Breytt Fri, 15 Maí kl 5:44 PM

Iyi serivisi ifasha ibigo bitanga serivisi zo guhungira ibikomoka ku buhinzi  kwiyandikisha no kubahiriza amabwiriza y’Urwego rw’Igihugu rushinzwe Ubugenzuzi, Ihiganwa n’Uburenganzira bw’Abaguzi (RICA). Icyemezo cy’iyandikisha gikoreshwa mu kubona uruhushya rwo gukora.

Igihe cyo gutunganya ubusabe ni iminsi 14, kandi ikiguzi cya serivisi ni 50,000 Frw.

Ibikenerwa mbere yo gusaba:

  • Usaba agomba kuba afite konti ya Irembo.

  • Ikigo cyangwa umuntu ku giti cye agomba kuba afite nomero iranga usora (TIN) y'ikigo.

  • Usaba agomba kuba afite nimero ya telefoni ikora cyangwa aderesi ya imeri yemewe.

Inyandiko zisabwa (5):

  • Icyemezo cy’iyandikisha ry’ubucuruzi gitangwa na RDB

  • Kopi ya dipolome yashyizweho umukono na noteri y’abakozi babifitiye ubumenyi, hakurikijwe itegeko rigenga ikoreshwa ry’imiti y’ubuhinzi mu Rwanda

  • Amasezerano yashyizweho umukono na noteri y’abakozi babifitiye ubumenyi

  • Inyandiko zigaragaza ubwoko n’ingano by’imiti ikoreshwa mu bikorwa byo gutera imiti

  • Inyandiko zigaragaza ibyemezo byo gutera imiti byatanzwe

Inyandiko zisabwa bitewe n'ibikenewe (2):

  • Kopi y’uruhushya rwo gukora rwatanzwe na RICA (niba rwaratanzwe)

  • Kopi ya pasiporo

Inyandiko zishobora kongerwaho (2):

  • Icyemezo cy’amahugurwa cy’abakozi babifitiye ubumenyi

  • Kopi y’icyemezo cyo kwandikisha inyubako cyatanzwe na RICA


Kurikiza izi ntambwe zoroshye zo gusaba uruhushya rwo guhungira ibikomoka ku buhinzi 

  1. Sura urubuga rwa Irembo kuri new.irembo.gov.rw maze winjire muri konti yawe. Niba nta konti ufite kanda hano umenye uko wayifungura.



  1. Mu gice cy’ubucuruzi n’inganda,hitamo “uruhushya rwo guhungira ibikomoka ku buhinzi”.


  1.  Kande "Saba" utangize ubusabe.

3. Uzuza Amakuru y’usaba (hitamo niba usaba ari nyir’ubucuruzi cyangwa umuhagarariye mu mategeko, ongeremo itsinda ry’imyaka n’andi makuru yihariye asabwa).

4. Shyiramo amakuru y’ubucuruzi asabwa.

5. Ongeraho imigereka isabwa mu miterere ikwiye, hanyuma ukande Ibikurikira.

Icyitonderwa:

6. Reba neza ko inyandiko wohereje ziri mu miterere ya PDF kandi zujuje ibisabwa by’ingano (size).

7. Emeza ko amakuru yose ari yo, shyiramo nimero ya telefoni na/ cyangwa aderesi ya imeri, shyira akamenyetso ku gasanduku kemeza (verification box), hanyuma ukande Ohereza.

8. Uzahabwa nomero yo kwishyura (itangizwa na: 88…); kanda Ishyura.

9. Hitamo uburyo bwo kwishyura. Kubindi bisobanuro ku buryo bwo kwishyura, kanda hano.

Icyitonderwa:

  • Nyuma yo kohereza ubusabe neza, buzatunganywa na RICA. Abasaba bazamenyeshwa impinduka zose ku busabe bwabo binyuze mu butumwa bugufi (SMS) cyangwa imeyili.

  • Iyo abashinzwe gutunganya dosiye bamaze kwemeza ubusabe bwawe, uzahabwa icyemezo koranabuhanga (e-certificate) binyuze kuri imeri cyangwa ushobore kugikurura (download) kuri IremboGov.



Var þessi grein gagnleg?

Það er frábært!

Þakka þér fyrir álit þitt

Því miður! Við gátum ekki verið hjálpleg

Þakka þér fyrir álit þitt

Láttu okkur vita hvernig við getum bætt þessa grein!

Veldu að minnsta kosti eina af ástæðunum
Staðfesting á CAPTCHA er nauðsynleg.

Viðbrögð send

Við kunnum að meta fyrirhöfn þína og munum reyna að laga greinina