Uko wasaba Uruhushya rwo gukora ubucuruzi bw'imiti n'ifumbire bikoreshwa mu buhinzi

Breytt Fri, 15 Maí kl 5:52 PM

Iyi serivisi ifasha abakora ubucuruzi bw’imiti n'ifumbire by’ubuhinzi kwiyandikisha no kubona uruhushya rwo gukora rutangwa n’Urwego rw’Igihugu rushinzwe Ubugenzuzi, Ihiganwa n’Uburenganzira bw’Umuguzi (RICA). 

Igihe cyo gutunganya ubusabe ni iminsi 5, kandi igiciro giterwa n’uko ubusabe bumeze.

 Ibikenerwa mbere yo gusaba: 

- Usaba agomba kuba afite konti ya Irembo.

 Inyandiko zisabwa (5) 

- Kopi ya dipolome iriho umukono wa noteri y’abakozi babifitiye ubumenyi, hakurikijwe itegeko rigenga imiti y’ubuhinzi mu Rwanda 

- Amasezerano ariho umukono wa noteri y’abakozi babifitiye ubumenyi Icyemezo kigaragaza ko hari ikinyabiziga gikwiriye gifite ibimenyetso n’ibirango byihariye by’imiti y’ubuhinzi gitwara Kopi ya pasiporo Icyemezo cy’iyandikisha ry’ubucuruzi gitangwa na RDB 


Inyandiko zisabwa bitewe n’ibikenewe:

  •  Kopi y’uruhushya rwo gukora rwatanzwe na RICA

Inyandiko zishobora kongerwa bitewe n’impamvu:

  • Kopi y’icyemezo cyo kwandikisha inyubako cyatanzwe na RICA


 Kurikiza izi ntambwe zoroshye zo kubona uruhushya rwo gucuruza imiti n'ifumbire bikoreshwa mu buhinzi :


  1. Sura urubuga rwa Irembo kuri new.irembo.gov.rw maze winjire muri konti yawe. Niba nta konti ufite kanda hano umenye uko wayifungura.



  1. Mu gice cy’ubucuruzi n’inganda,hitamo “Uruhushya rwo gucuruza imiti n'ifumbire bikoreshwa mu buhinzi”.



  1. Kanda "Saba" utangize ubusabe.



  1. Uzuza amakuru y’usaba (hitamo icyiciro cy’uhagarariye w’ubucuruzi, itsinda ry’imyaka n’andi makuru yihariye asabwa). 


  1. Shyiramo amakuru y’ubucuruzi (TIN y’ikigo), wongereho ubwoko bw’ubusabe (bushya cyangwa kuvugurura), ubwoko bw’umucuruzi, ubwoko bw’ibicuruzwa n’aho bukorera.


 Icyitonderwa:Iyo ukanze Ongeraho, hafunguka urupapuro rushya. Uzuza amakuru y’abakozi bashya niba bahari, hanyuma ukande Ongeraho.



  1. Ongeraho imigereka isabwa mu miterere ikwiye. Kanda Ibikurikira


  1. Emeza ko amakuru yose ari yo, shyiramo nimero ya telefone na/ cyangwa aderesi ya imeri, shyira akamenyetso ku gasanduku kemeza (verification box), hanyuma ukande Ohereza. 

  2. Uzahabwa nomero yo kwishyuriraho; kanda Ishyura. Hitamo uburyo bwo kwishyura.


 Kubindi bisobanuro ku buryo bwo kwishyura, kanda hano


Icyitonderwa

  • Nyuma yo kwishyura, uzahabwa ubutumwa bugufi (SMS) na/ cyangwa imeri byemeza ko wishyuye neza. 

  • Iyo umuyobozi w’ikigo amaze kwakira no kwemeza ubusabe bwawe, uzahabwa icyemezo koranabuhanga (e-certificate) binyuze kuri imeri. kandi ushobore kugikurura ku IremboGov.


Var þessi grein gagnleg?

Það er frábært!

Þakka þér fyrir álit þitt

Því miður! Við gátum ekki verið hjálpleg

Þakka þér fyrir álit þitt

Láttu okkur vita hvernig við getum bætt þessa grein!

Veldu að minnsta kosti eina af ástæðunum
Staðfesting á CAPTCHA er nauðsynleg.

Viðbrögð send

Við kunnum að meta fyrirhöfn þína og munum reyna að laga greinina