Iyi serivisi igenerwa abafite ubucuruzi bashaka guhinga Urumogi ku mpamvu z’ubuvuzi n’imiti, kugira ngo babone uruhushya rwo gukorera rutangwa n’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Ubugenzuzi, Ihiganwa n’Ukurengera Umuguzi (RICA). RICA izasura aho ukorera kugira ngo irebe ko aho hantu hujuje ibisabwa n’amabwiriza ya RICA.
Igihe gitwara ni iminsi 14, kandi serivisi itangwa ku buntu.
Ibikenerwa mbere yo Gusaba
Abasaba bafite cyangwa badafite konti ya Irembo bose bashobora gusaba iyi serivisi.
Isosiyete cyangwa umuntu ku giti cye agomba kuba afite TIN ya sosiyete.
Inyandiko zisabwa (11):
- Igishushanyo cy’imiterere y’urubuga (Site layout plan)Icyemezo cy’iyandikwa ry’ubucuruzi gitangwa na RDB
Kwemezwa k’umugambi w’umutekano n’inzego zibishinzwe mu gipolisi
Raporo y’isesengura ku bidukikije (EIA) itangwa na RDB
Umushinga w’ubucuruzi uvuguruye (Updated business plan)
Amasezerano n’ibimenyetso by’ubumenyi n’uburambe by’abakozi bakuru: ushinzwe ubuziranenge, umuyobozi ushinzwe umusaruro, n’abahinzi bazaba bari aho ngaho.
Raporo y’ibizamini bya laboratwari yerekana ko ubutaka buzahingwaho butanduye ibyondo, ibyuma biremereye cyangwa ibisigazwa by’imiti yica udukoko
Ibisubizo bya laboratwari byerekana ko amazi yo kuhira adafite ibyanduza birenze urugero rwemewe (ibyuma biremereye, imiti yabugenewe, n’ibindi bintu byangiza ubuzima)
Ingero z’ibikoresho byifashishwa mu gupfunyika n’udupapuro tw’amarango twateganyirijwe ibicuruzwa bitaratunganywa
Kopi y’Uruhushya
Inyandiko zitangwa iyo biri ngombwa:
- Inyandiko yemeza gushyira ibikoresho aho ihinga rikorerwa.
Kopi y’Uruhushya (bisabwa mu gihe cyo kongera uruhushya)
Kopi ya Pasiporo (niba bikenewe)
Kurikiza izi ntambwe zoroshye kugira ngo usabe Uruhushya rwa Nyuma rwo Guhinga Urumogi:
Sura urubuga rwa Irembo kuri new.irembo.gov.rw maze winjire muri konti yawe. Niba nta konti ufite kanda hano umenye uko wayifungura

2. Jya “Ubucuruzi N’inganda”, maze ukande kuri “Uruhushya rwo gukora Ubucuruzi.”

.3. Hitamo “Uruhushya rwa nyuma rwo guhinga urumogi” hanyuma ukande kuri “Saba.”

4. Uzuza amakuru y’usaba serivisi (hitamo niba usaba ari nyiri ubucuruzi cyangwa uhagarariye isosiyete mu buryo bw’amategeko, wuzuze icyiciro cy’imyaka n’andi makuru akenewe y’usabe)

5.Injiza ibisobanuro by’igisabwa (Shyiramo ubwoko bw’iyandikwa — niba ari gusaba bushya cyangwa kongera uruhushya, nomero ya TIN y’isosiyete, imiterere yaho azakorera, ubunini bw’aho hantu, ibikorwa uteganya gukora ukoresheje uru ruhushya, n’aho ibikorwa bizakorerwa).

6. Ongeraho mu buryo bukwiye inyandiko zisabwa hanyuma ukande kuri “Ibikurikira”

7. Reba ko amakuru yujuje ukuri, shyiramo nimero ya telefone na/ cyangwa aderesi ya email, kanda akamenyetso kemeza amakuru, hanyuma ukande kuri “Ohereza.”
8. Nomero ya dosiye (intangizwa na B2…..) izoherezwa kugira ngo ushobore gukurikirana aho ubusabe bugeze.
Icyitonderwa:
Nyuma yo gutanga ubusabe neza, ubusabe butunganywa na RICA. Abasaba bazahabwa ubutumwa kuri emeyili cyangwa SMS bubamenyesha impinduka zose ku busabe.
Niba RICA yemeye ubusabe bwawe, uzahabwa uruhushya rwawe rw’ikoranabuhanga (e-license).
Var þessi grein gagnleg?
Það er frábært!
Þakka þér fyrir álit þitt
Því miður! Við gátum ekki verið hjálpleg
Þakka þér fyrir álit þitt
Viðbrögð send
Við kunnum að meta fyrirhöfn þína og munum reyna að laga greinina