Iyi servisi yemerera umucuruzi w'inyama kwandikisha aho akorera no kubahiririza amabwiriza y'ikigo cy'igihugu gishinzwe ubugenzuzi bw'ubuziranenge, ihiganwa mu bucuruzi no kurengera umuguzi (RICA) Iki cyemezo gikoreshwa mu gushaka uruhushya rwo gukora ubucuruzi bw'inyama.
Igihe cyo gutunganya dosiye ni iminsi 14 y’akazi. Iyi serivisi ni ubuntu.
Ibikenerwa mbere yo gusaba:
Abasaba bafite cyangwa badafite konti ku Irembo bashobora gusaba iyi serivisi.
Ikigo cyangwa umuntu ku giti cye agomba kugira TIN ya sosiyete.
Usaba serivisi agomba kugira nomero ya telefone cyangwa aderesi ya imeyili ikora.
Imigereka isabwa (6)
1. Kopi y’icyangombwa kigaragaza ko ari nyir’inyubako ukoreramo cyangwa ko ayikodesha
2. Urutonde rw'abakozi n'ibyemezo bya muganga byemeza ko badafite indwara zandura
3. Icyemezo cy’iyandikwa ry’ubucuruzi muri RDB
4. Kopi y’uruhushya rw’inzira
5. Kopi y'icyemezo cy'iyandikwa giheruka gutangwa na RICA
6. Icyangombwa cy'ibipimo
Kurikiza izi ntambwe zoroshye ubashe Kwandikisha inyubako yo gucururizamo inyama
Sura urubuga rwa Irembo kuri new.irembo.gov.rw maze winjire muri konti yawe. Niba nta konti ufite kanda hano umenye uko wayifungura

Jya ahanditse “ Ubucuruzi N'inganda ” maze uhitemo “Kwandikisha inyubako yo gucururizamo inyama”.

Hitamo ahanditse “Kwandikisha inyubako yo gucururizamo inyama”, Hanyuma ukande kuri “Saba”.

Uzuza amakuru y’usaba serivisi (hitamo niba usaba ari nyir’isosiyete cyangwa uhagarariye isosiyete mu mategeko, wongereho icyiciro cy’imyaka ndetse n’andi makuru y’ingenzi asabwa).

Injiza ibisobanuro by’ubusabe, kandi niba uri kongera gusaba, andikamo na nomero y’icyemezo cyabanje.

Shyiramo Aho ubucuruzi bw’inyama buherereye kuva ku ntara kugeza k’Umudugudu.

Shyiraho imigereka yose isabwa mu bwoko n’ingano ikwiye, hanyuma ukande kuri ibikurikira.

Icyitonderwa: Mwemeze ko inigereka mushyizeho ziri mu bwoko bwa PDF kandi zifite ingano isabwa.
Suzuma ko amakuru ari ukuri, shyiramo nomero ya telefone yawe na/ cyangwa aderesi ya emeyili, ushyire akamenyetso mu kazu ko kwemeza, hanyuma ukande kuri Ohereza.
Uzahabwa nomero ya dosiye(B2….) kugira ngo ubashe gukurikirana aho ubusabe bwawe bugeze.
Icyitonderwa:
Numara gutanga ubusabe bwawe, RICA izatunganya ubusabe bwawe. Abasaba serivisi bazahabwa ubutumwa kuri imeyili cyangwa ubutumwa bugufi bubamenyesha impinduka zose zibaye kuri dosiye zabo.
Abashinzwe gutunganya dosiye yanyu nibamara kwemeza ubusabe, muzahabwa icyemezo cy’ikoranabuhanga binyuze kuri imeyili cyangwa mukayikuramo muciye ku rubuga rw’IremboGov.
Var þessi grein gagnleg?
Það er frábært!
Þakka þér fyrir álit þitt
Því miður! Við gátum ekki verið hjálpleg
Þakka þér fyrir álit þitt
Viðbrögð send
Við kunnum að meta fyrirhöfn þína og munum reyna að laga greinina