Iyi serivisi ifasha ikigo gikora kwakira no gukusanya amata kwandikisha aho gikorera kugira ngo cyubahirize amabwiriza y’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Ubugenzuzi, Irushanwa n’Uburenganzira bw’Abaguzi (RICA). Icyemezo cyo kwandikisha ahakorerwa ni cyo gikoreshwa mu gusaba uruhushya rwo gukora
Igihe cyo gusuzuma ubusabe ni iminsi 14 y’akazi, kandi iyi serivisi ntiyishyurwa.
Ibisabwa mbere yo gusaba
Usaba agomba kuba afite konti y'IremboGov .
Ikigo cyangwa umuntu ku giti cye agomba kuba afite nomero iranga usora (TIN).
Ibisabwa ku hantu ho gukusanyirizwa amata
Ikigo kigomba kuba gifite urukuta rufite nibura metero 2 z’uburebure.
Kigomba kuba kiri nibura kilometero 2 uvuye ahajugunywa imyanda rusange.
Kigomba kuba kiri nibura metero 500 uvuye ku nganda zisohora imyuka yangiza.
Kigomba kuba kiri ku kibanza gifite nibura metero kare 300.
Kigomba kuba gifite umuriro w’amafaze atatu
Kigomba kuba gifite amazi meza yo kunywa
Kigomba kubahiriza ibisabwa bijyanye n’imiterere y’inyubako, igishushanyo (layout), n’imiterere rusange (design & structure).
Kurikiza izi ntambwe Usaba kwandikisha inyubako y’ikusanyirizo ry’Amata
Sura urubuga rwa Irembo kuri new.irembo.gov.rw maze winjire muri konti yawe. Niba nta konti ufite kanda hano umenye uko wayifungura
Mu gice cy’ubucuruzi n’inganda,hitamo “Kwandikisha inyubako y'ikusanyirizo ry'amata”.
Kanda kuri "Saba."
Uzuza amakuru y’usaba (hitamo niba uri nyiri ikigo cyangwa uhagarariye ikigo mu mategeko, shyiramo icyiciro cy’imyaka n’andi makuru asabwa),hanyuma ukande kuri Komeza.
Injiza amakuru y’aho ikusanyirizo ry’amata riherereye nk’uko bisabwa.
Ohereza inyandiko zisabwa mu buryo bukwiye, hanyuma ukande “Komeza.”
Icyitonderwa: Reba neza ko inyandiko wohereje ziri muri PDF kandi zujuje ibisabwa by’ingano.
Emeza ko amakuru yose ari yo, shyiramo nimero ya telefone cyangwa imeri, shyira akamenyetso mu agasanduku kemeza (verification box), hanyuma ukande “Ohereza.”
Uzahabwa nimero y’ubusabe (B2……) izagufasha gukurikirana aho bugeze.
Icyitonderwa:
Nyuma yo kohereza ubusabe neza, RICA izabusuzuma. Uzajya uhabwa amakuru binyuze kuri ubutumwa bugufi (SMS) cyangwa imeyili ku mpinduka zose z’imiterere y’ubusabe bwawe.
Iyo abakozi babishinzwe bamaze kwemeza ubusabe bwawe, uzahabwa icyemezo koranabuhanga (e-certificate) binyuze kuri imeyili cyangwa ukagikura kuri IremboGov.
Var þessi grein gagnleg?
Það er frábært!
Þakka þér fyrir álit þitt
Því miður! Við gátum ekki verið hjálpleg
Þakka þér fyrir álit þitt
Viðbrögð send
Við kunnum að meta fyrirhöfn þína og munum reyna að laga greinina





