Iyi serivisi ifasha ibigo bikora ibikorwa byo kubagira amatungo kwandikisha aho babagira kugira ngo byubahirize amabwiriza y’Urwego rw’Igihugu rushinzwe Ubugenzuzi, Ihiganwa n’Uburenganzira bw’Abaguzi (RICA). Icyemezo cyo kwandikisha aho babagira gikoreshwa mu gusaba uruhushya rwo gukora .
Igihe cyo gusuzuma dosiye ni iminsi 14, kandi serivisi ni ubuntu.
Ibikenerwa mbere yo gusaba:
Usaba agomba kuba afite konti y'Irembo.
Ikigo cyangwa umuntu ku giti cye agomba kuba afite Nomero iranga usora (TIN) y'isosiyete.
Inyandiko zisabwa (8)
Icyemezo cy’iyandikisha ry’ubucuruzi gitangwa na RDB
Igishushanyo mbonera n’imiterere by’inyubako yubatswe
Icyemezo cya RICA cyemerera kubaka
Icyemezo cy’akarere cyemerera aho inyubako iherereye
Icyemezo cy’isuzuma ry’ingaruka ku bidukikije (Environmental Impact Assessment Certificate)
Kopi y’inyandiko y’ubutaka cyangwa kopi y’amasezerano yo gukodesha ubutaka n’uherereyeho
Kopi ya pasiporo
Kopi y’icyemezo cya nyuma cy’iyandikisha (Registration certificate)
Kurikiza izi ntambwe zoroshye zo gusaba kwandikisha aho babagira amatungo
Sura urubuga rwa Irembo kuri new.irembo.gov.rw maze winjire muri konti yawe. Niba nta konti ufite kanda hano umenye uko wayifungura.
Mu gice cy’ubucuruzi n’inganda,hitamo “Kwandikisha ibagiro”.
Kanda “Saba” utangize ubusabe.
Hitamo niba usaba nk’umuntu ku giti cye cyangwa nk’ikigo.
Uzuza Amakuru y’usaba (hitamo niba usaba ari nyir’ubucuruzi cyangwa umuhagarariye mu mategeko, ongeremo itsinda ry’imyaka n’andi makuru asabwa).
Uzuza umwirondoro wa dosiye;ibijyanye na dosiye n’ibiranga ubucurzi mu buryo burambuye n’aderesi y’ibagiro.
Uzuza amakuru y’ibagiro arambuye arimo ibisobanuro ku ibagiro
Ongeraho imigereka isabwa mu buryo bukwiye, hanyuma ukande Ibikurikira.
Icyitonderwa:
Reba neza ko inyandiko wohereje ziri mu miterere ya PDF kandi zujuje ibisabwa by’ingano.
Inyandiko zisabwa zishobora guhinduka bitewe n’ubwoko bw’ubusabe.
Emeza ko amakuru yose ari yo, shyiramo nimero ya telefoni na/ cyangwa aderesi ya imeyili, kanda akamenyetso ku gasanduku kemeza (verification box), hanyuma ukande Ohereza.
Uzahabwa nomero y’ubusabe ( itangizwa na C2……) yo gukurikirana aho dosiye yawe igeze.
Icyitonderwa:
Nyuma yo kohereza ubusabe neza, buzatunganywa na RICA. Abasaba bazamenyeshwa impinduka zose ku busabe bwabo binyuze mu butumwa bugufi (SMS) cyangwa imeri.
Iyo abashinzwe gutunganya dosiye bamaze kwemeza ubusabe bwawe, uzahabwa icyemezo koranabuhanga (e-certificate) binyuze kuri imeri cyangwa ushobora kugikurura kuri urubuga rwa IremboGov.
Var þessi grein gagnleg?
Það er frábært!
Þakka þér fyrir álit þitt
Því miður! Við gátum ekki verið hjálpleg
Þakka þér fyrir álit þitt
Viðbrögð send
Við kunnum að meta fyrirhöfn þína og munum reyna að laga greinina







