Uko wasaba Icyemezo cyo Gukorera mu Ibagiro

Breytt Mon, 22 Jún kl 6:35 PM

Iyi serivisi ifasha abakora ubucuruzi bw’ibagiro kwiyandikisha no kubona icyemezo kibemerera gukora gitangwa na Urwego rw’Igihugu rushinzwe Ubugenzuzi, guteza imbere Ihiganwa no kurengera Umuguzi (RICA). RICA izasura aho ibikorwa bikorerwa kugira ngo igenzure niba hubahirizwa amabwiriza n’ibipimo ngenderwaho byayo.

  • Igihe bisaba: Iminsi 5, Ikiguzi: Ntiyishurwa


Ibisabwa mbere yo gusaba

  • Ugomba kuba ufite konti kuri Irembo

  • Ugomba kuba uri umuntu ku giti cye cyangwa ikigo gifite nomero iranga usora (TIN) y’Ikigo 


Inyandiko zisabwa (6)

  1. Icyemezo cy’iyandikwa ry’ubucuruzi gitangwa na RDB.

  2. Kopi y’amasezerano y’ubukode (niba usaba atari nyiri inyubako)

  3. Kopi zemejwe n’umuhesha w’inkiko z’icyemezo cy’iyandikwa n’uruhushya rwo gukora bitangwa n’urugaga rw’abaganga baba veterineri (Rwanda Council of Veterinary Doctors) ku baganga b’amatungo bakorera mu ibagiro

  4. Kopi zashyizweho umukono na noteri z’impamyabumenyi z’abakozi (Impamyabumenyi ya Kaminuza mu buvuzi bw’amatungo cyangwa ubuzima bw’amatungo ku mabagiro manini n’aringaniye; abatekinisiye b’amatungo ku mabagiro mato) bashinzwe ibikorwa by’ibagiro harimo kubaga, gusuzuma inyama, no kubahiriza isuku n’ubuziranenge

  5. Ibaruwa y’uburenganzira ku bagenzuzi b’inyama itangwa na RICA

  6. Kopi ya pasiporo



Inyandiko zisabwa bitewe n’igihe 

  • Kopi y’uruhushya rwo gukora rutangwa n’Urwego rw’Igihugu rushinzwe Ubugenzuzi, guteza imbere Ihiganwa no kurengera Umuguzi (RICA)


Inyandiko z’inyongera zitari itegeko

Kopi y’icyemezo cy’iyandikwa ry’ibagiro gitangwa n’Urwego rw’Igihugu rushinzwe Ubugenzuzi, guteza imbere Ihiganwa no kurengera Umuguzi (RICA).


Kurikiza izi ntambwe zoroshye kugira ngo usabe icyemezo cyo gukorera mu ibagiro:

  1. Sura urubuga rwa Irembo kuri new.irembo.gov.rw hanyuma winjire muri konti yawe.



2. Hitamo “Gukorera mu ibagiro” mu cyiciro cya “Ubucuruzi N’inganda.”


 

3. kanda"Saba."


4. Uzuza amakuru y’usaba (hitamo niba ari uhagarariye ikigo cyangwa ari umuntu ku giti cye, itsinda ry’imyaka abarizwamo, n’andi makuru bwite). 



5.Shyiramo amakuru y’ubucuruzi.  



  1. Ohereza (upload) inyandiko zisabwa mu buryo bukwiye (format) busabwa.

  1. Reba neza ko amakuru watanze ari ukuri, andikamo nomero ya telefoni na/ cyangwa imeri, shyira akamenyetso ku gasanduku kemeza (verification box), hanyuma ukande kuri “Ohereza.”

  2. Uzahabwa nomero y’ubusabe (C2……) izagufasha gukurikirana aho ubusabe bwawe bugeze.

Icyitonderwa

  • Nyuma yo kohereza ubusabe neza, buzatunganywa na Urwego rw’Igihugu rushinzwe Ubugenzuzi, guteza imbere Ihiganwa no kurengera Umuguzi (RICA). Usaba azajya ahabwa ubutumwa kuri imeri cyangwa ubutumwa bugufi (SMS) bumenyesha impinduka zose ku busabe bwe.

  • Iyo abashinzwe kubusuzuma babwakiriye kandi bakabwemeza, uzoherezwa icyemezo koranabuhanga cyawe (e-certificate) kuri imeri cyangwa ushobore kukimanura kuri Irembo.


Var þessi grein gagnleg?

Það er frábært!

Þakka þér fyrir álit þitt

Því miður! Við gátum ekki verið hjálpleg

Þakka þér fyrir álit þitt

Láttu okkur vita hvernig við getum bætt þessa grein!

Veldu að minnsta kosti eina af ástæðunum
Staðfesting á CAPTCHA er nauðsynleg.

Viðbrögð send

Við kunnum að meta fyrirhöfn þína og munum reyna að laga greinina