Uko wasaba kwandikisha ahapakirirwa hakanavangirwa amarange

Breytt Tue, 12 Maí kl 3:24 PM

Iyi serivisi ifasha ikigo gikora ibikorwa byo gutunganya amarangi, kuyapfunyika no kongera kuyapakira kwandikisha aho gikorerwa kugira ngo cyubahirize amabwiriza y’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Ubugenzuzi, Irushanwa n’Uburenganzira bw’Abaguzi (RICA). Icyemezo cyo kwandikisha aho gukorera ni cyo gikoreshwa mu gusaba uruhushya rwo gukora (Operating License).


Igihe cyo gusuzuma ubusabe ni iminsi 14 y’akazi, kandi iyi serivisi ni ubuntu.


Ibisabwa mbere yo gusaba


  • Ugomba kuba ufite konti y’ IremboGov.

  • Ikigo cyangwa umuntu ku giti cye agomba kuba afite nomero iranga usora (TIN).

  • Usaba agomba kuba afite nomero ya telefoni cyangwa imeyili ikora.


Ibisabwa ku hantu ho gukorera 

  • Metero 60 uvuye ku masoko y’amazi, imiyoboro ifunguye y’amazi y’imvura, cyangwa ahakusanyirizwa amazi.

  • Metero 200 uvuye ahantu hashobora kwibasirwa n’imyuzure.

  • Metero 200 uvuye ku hantu hatunganyirizwa ibiribwa, harimo na resitora.


Inyandiko zisabwa   (2)

  • Inyandiko yerekana uburenganzira bwo gutunga aho gukorera cyangwa amasezerano yo gukodesha aho hakoreshwa mu kubika amarangi.

  • Icyemezo cyo kwandikisha ubucuruzi gitanzwe na RDB.


Inyandiko zisabwa bitewe n’ibikenewe (2)

  • Kopi ya pasiporo.

  • Icyemezo cyo kwiyandikisha muri RICA.

Intambwe zo gusaba kwandikisha ahakorerwa gutunganya amarangi & gupfunyika no kongera gupakira


  1. Sura urubuga rwa Irembo kuri new.irembo.gov.rw maze winjire muri konti yawe. Niba nta konti ufite kanda hano umenye uko wayifungura




  1. Mu gice cy’ubucuruzi n’inganda,hitamo “Kwandikisha ahapakirirwa hakanavangirwa amarange”.



  1. Hitamo "Kwandikisha ahapakirirwa hakanavangirwa amarange" maze ukande kuri   "Saba."

  • Hitamo niba usaba mu izina ry’ikigo cyangwa ku giti cyawe (umuntu ku giti cye), hanyuma ukande kuri Kwemeza.


  1. Uzuza Amakuru y’usaba(Hitamo niba usaba ari nyir’ubucuruzi cyangwa uhagarariye ubucuruzi mu mategeko,icyiciro cy’imyaka ,wongereho nomero ya telefoni na imeyili.



  1. Uzuza Amakuru ajyanye n’ubucuruzi,hanyuma ukande kuri “Komeza”.



  1. Ohereza inyandiko zisabwa mu buryo bukwiye.


Icyitonderwa: Reba neza ko inyandiko wohereje ziri muri PDF kandi zujuje ibisabwa by’ingano.

  1. Emeza ko amakuru yose ari yo, shyiramo nomero ya telefone cyangwa imeri, shyira akamenyetso k’ukwemeza (verification box), hanyuma ukande “Ohereza.”

  2. Uzahabwa nomero y’ubusabe (B2……) izagufasha gukurikirana aho bugeze.

Icyitonderwa:


  • Nyuma yo kohereza ubusabe neza, RICA izabusuzuma. Uzajya uhabwa amakuru binyuze m’ubutumwa bugufi(SMS) cyangwa imeyili ku mpinduka zose z’imiterere y’ubusabe bwawe.


  • Iyo abakozi babishinzwe bamaze kwemeza ubusabe bwawe, uzahabwa icyemezo koranabuhanga (e-certificate) binyuze kuri imeyili cyangwa ukagikura (download) kuri IremboGov.







Var þessi grein gagnleg?

Það er frábært!

Þakka þér fyrir álit þitt

Því miður! Við gátum ekki verið hjálpleg

Þakka þér fyrir álit þitt

Láttu okkur vita hvernig við getum bætt þessa grein!

Veldu að minnsta kosti eina af ástæðunum
Staðfesting á CAPTCHA er nauðsynleg.

Viðbrögð send

Við kunnum að meta fyrirhöfn þína og munum reyna að laga greinina