Uko wasaba kwandikisha ahakorerwa ubucuruzi bw’imiti y’ubuhinzi

Breytt Mon, 22 Jún kl 6:31 PM

Iyi serivisi ifasha ikigo gikora ubucuruzi bw’imiti y’ubuhinzi kwandikisha aho gikorera kugira ngo cyubahirize amabwiriza y’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Ubugenzuzi, Ihaganwa  n’Uburenganzira bw’Abaguzi (RICA). Icyemezo cyo kwandikisha aho gukorera ni cyo gikoreshwa mu gusaba uruhushya rwo gukora (operating license).


Igihe cyo gusuzuma dosiye ni iminsi 14 y’akazi. Amafaranga atangwa aterwa n’uko ari ubusabe bushya cyangwa bwo kongera uruhushya, ndetse n’icyiciro cy’ubucuruzi.


Ibisabwa mbere yo gusaba



  • Ugomba kuba ufite konti ya IremboGov.

  • Ikigo cyangwa umuntu ku giti cye agomba kuba afite nomero iranga usora (TIN) 

Ibisabwa ku hantu ho gukorera:

  • Metero 50 uvuye ku mashuri, ibigo nderabuzima, imigezi, imiyoboro y’amazi y’imvura ifunguye cyangwa ahari amazi menshi ashobora gutwara; metero 100 zu bubiko (warehouse).

  • Metero 20 uvuye ahakorerwa inganda z’ibiribwa; metero 50 zu bubiko.

  • Metero 10 uvuye aho hacururizwa ibiribwa n’ibinyobwa; metero 20 ku bubiko. Aho hantu ntihagomba kuba hakoreshwa nk’inzu yo guturamo cyangwa icyumba cyo guturamo.


Intambwe zo gusaba kwandikisha ahakorerwa imiti y’ubuhinzi


1.Sura urubuga rwa Irembo kuri new.irembo.gov.rw maze winjire muri konti yawe. Niba nta konti ufite kanda hano umenye uko wayifungura 


2. Jya kuri  “Ubucuruzi n’Iganda”, ukande kuri “Kwandikisha inyubako yo gukoreramo.”


2. Hitamo “Kwandikisha Inyubako ikorerwamo, icururizwamo, cyangwa ibikwamo imiti n’ifumbire bikoreshwa mu buhinzi” hanyuma ukande “Saba”



3. Uzuza amakuru y’usaba (hitamo niba uri nyiri ikigo cyangwa uhagarariye ikigo mu mategeko, shyiramo icyiciro cy’imyaka n’andi makuru asabwa).

4. Ohereza (upload) inyandiko zisabwa mu buryo bukwiye, hanyuma ukande “Komeza.”

Icyitonderwa: 

  • Reba neza ko inyandiko wohereje ziri muri PDF kandi zujuje ibisabwa by’ingano.

  • Inyandiko zisabwa zishobora guhinduka bitewe n’ubwoko w’ubusabe.

5. Emeza ko amakuru yose ari yo, shyiramo nomero ya telefone cyangwa imeri, shyira akamenyetso ku gasanduku kemeza (verification box), hanyuma ukande “Ohereza.”

6. Uzahabwa nomero yo kwishyura (urugero: 88…). Kanda “Ishyura” kugira ngo wishyure.


7. Hitamo uburyo bwo kwishyura bukworoheye. Kubindi bisobanuro ku buryo bwo kwishyura, kanda hano.

Icyitonderwa:

  • Nyuma yo kohereza neza ubusabe, RICA izabusuzuma. Uzajya uhabwa amakuru binyuze mu butumwa bugufi (SMS) cyangwa imeri ku mpinduka zose z’imiterere y’ubusabe bwawe.


  • Iyo abakozi babishinzwe bamaze kwemeza ubusabe bwawe, uhabwa icyemezo koranabuhanga (e-certificate) binyuze kuri imeri cyangwa ukagikura ku rubuga rwa IremboGov.





Var þessi grein gagnleg?

Það er frábært!

Þakka þér fyrir álit þitt

Því miður! Við gátum ekki verið hjálpleg

Þakka þér fyrir álit þitt

Láttu okkur vita hvernig við getum bætt þessa grein!

Veldu að minnsta kosti eina af ástæðunum
Staðfesting á CAPTCHA er nauðsynleg.

Viðbrögð send

Við kunnum að meta fyrirhöfn þína og munum reyna að laga greinina