Uko wasaba kwandikisha ahakorera inganda

Breytt Sun, 22 Feb kl 7:28 PM

Iyi serivisi ifasha ikigo gikora nk’uruganda kwandikisha aho gikorera kugira ngo cyubahirize amabwiriza y’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Ubugenzuzi, Ihiganwa n’Uburenganzira bw’Abaguzi (RICA). Icyemezo cyo kwandikisha aho gukorera (registration certificate) ni cyo gikoreshwa mu gusaba uruhushya rwo gukora 


Igihe cyo gusuzuma dosiye ni iminsi 14 y’akazi, kandi serivisi ntiyishyuzwa.



Ibisabwa mbere yo gusaba



  • Ugomba kuba ufite konti ya IremboGov ikora.

  • Ikigo cyangwa umuntu ku giti cye agomba kuba afite Nomero ya TIN.


Inyandiko zisabwa (3)

  • Icyemezo na raporo y’isuzuma ry’ingaruka ku bidukikije (Environmental Impact Audit Certificate and Report) cyangwa icyemezo cyo guturwamo (Occupancy Permit) ku nyubako nshya.

  • ibishushanyo mbonera (Architectural drawings) by’aho gukorera.

  • Kopi ya pasiporo.


Intambwe zo gusaba kwandikisha ahakorera inganda



1. ya kuri urubuga rwa IremboGov kuri new.irembo.gov.rw ujye mu cyiciro cya “Ubucuruzi N’inganda”, ukande kuri “Kwandikisha ahakorera uruganda.”

2. Hitamo “Kwandikisha ahakorera uruganda” hanyuma ukande “Saba.”



3. Uzuza amakuru y’usaba (hitamo niba uri nyiri ikigo cyangwa uhagarariye ikigo mu mategeko, shyiramo icyiciro cy’imyaka n’andi makuru asabwa).


4. Injiza amakuru y’ubucuruzi asabwa.

5. Ohereza (upload) inyandiko zisabwa mu buryo bukwiye.

Icyitonderwa: Reba neza ko inyandiko wohereje ziri muri PDF kandi zujuje ibisabwa by’ingano.


6. Emeza ko amakuru yose ari yo, shyiramo nomero ya telefone cyangwa imeyili, shyira akamenyetso ko kwemeza (verification box), hanyuma ukande “Ohereza.”


Uzahabwa nimero y’ubusabe (B2……) yo gukurikirana uko dosiye yawe ihagaze

Icyitonderwa

  • Nyuma yo kohereza neza ubusabe, RICA izabusuzuma. Uzajya uhabwa amakuru binyuze kuri SMS cyangwa imeyili ku mpinduka zose z’imiterere y’ubusabe bwawe.

  • Iyo abakozi babishinzwe bamaze kwemeza ubusabe bwawe, uzahabwa icyemezo cya elegitoroniki (e-certificate) binyuze kuri imeyili cyangwa ukishakire ku rubuga rwa IremboGov.

Var þessi grein gagnleg?

Það er frábært!

Þakka þér fyrir álit þitt

Því miður! Við gátum ekki verið hjálpleg

Þakka þér fyrir álit þitt

Láttu okkur vita hvernig við getum bætt þessa grein!

Veldu að minnsta kosti eina af ástæðunum
Staðfesting á CAPTCHA er nauðsynleg.

Viðbrögð send

Við kunnum að meta fyrirhöfn þína og munum reyna að laga greinina