Iyi serivisi igenewe ubucuruzi cyangwa inganda zifuza kugurisha cyangwa gukora ifumbire mu Rwanda. Ubwo bucuruzi bwitabira igeragezwa ry’imikorere (efficacy trial) nyuma yo gusuzumwa no kwemezwa n’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Ubugenzuzi, Irushanwa n’Uburenganzira bw’Umuguzi (RICA). Nyuma y’igeragezwa ryagenze neza, hatangwa icyemezo cyo kwandikisha igicuruzwa.
Igihe cyo gutunganya dosiye ni iminsi 487, kandi ikiguzi cya serivisi 10,000 RWF.
Ibisabwa mbere yo gusaba:
Abasaba bagomba kuba bafite konti y’Irembo kugira ngo bashobore gusaba iyi serivisi.
Isosiyete cyangwa umuntu ku giti cye agomba kuba afite Nomero iranga usora (TIN).
Usaba agomba kuba afite nomero ya telefoni ikora cyangwa aderesi ya imeri yemewe.
Ibisabwa rusange
-Kugira uguhagarariye (local agent) wiyandikishije mu gihugu.
-Gutanga urugero (sample) cyo gupimwa.
Inyandiko zisabwa (8)
Kopi y’icyemezo cy’iyandikisha ry’ifumbire ishaka kwiyandikishwa, cyatanzwe mu gihugu cy’inkomoko cyangwa mu kindi gihugu.
Icyemezo cy’iyandikisha ry’ubucuruzi gitangwa na RDB.
Icyemezo cy’impamyabumenyi n’amasezerano y’akazi by’abakozi bafite ubumenyi bwa tekiniki.
Icyemezo cy’isesengura ry’ibicuruzwa (Certificate of product analysis).
Umushinga w’ikirango (label) ry’ifumbire wateguwe hakurikijwe amabwiriza yo gushyiraho ibirango.
Inyandiko igaragaza amakuru ku mutekano w’ibikoresho (Material Safety Data Sheet – MSDS) y’ifumbire.
Kopi ya pasiporo.
Kopi y’icyemezo cyawe cya nyuma cy’iyandikisha
Inyandiko zitari ngombwa (2)
Ibaruwa y’uburenganzira itangwa n’uwakoze ifumbire, iyo usaba atari we nyir’igicuruzwa.
Ibisubizo by’ibipimo bya laboratwari.
Kurikiza Intambwe zo Gusaba Kwandikisha Ifumbire
1. Sura urubuga rwa Irembo kuri new.irembo.gov.rw maze winjire muri konti yawe. Niba nta konti ufite kanda hano umenye uko wayifungura

2. Jya mu cyiciro cya “Ubucuruzi N’inganda”, ukande kuri “Kwandikisha ifumbire.”

2. Hitamo "Kwandikisha Ifumbire" maze ukande kuri "Saba." kugira ngo utangire ubusabe.

3. Kuramo (download) kandi usome inyandiko iri ku mugereka (annexed document) uri hasi, uyifate nk’amabwiriza ajyanye n’inyandiko zisabwa kuri buri cyiciro cy’imiti y’ubuhinzi (pesticides)
4.Uzuza amakuru y’usaba (hitamo niba usaba ari nyiri ubucuruzi cyangwa umuhagarariye mu mategeko, shyiramo icyiciro cy’imyaka n’andi makuru yihariye asabwa).
5.Uzuza amakuru ajyanye n’ifumbire uko ubisabwa.

Iyo ukande kuri “Ongeraho imikoreshereze yagenwe ndetse n’ingano isabwa”, hazafunguka urupapuro rushya; uzuze amakuru asabwa.
7. Shyiramo inyandiko zisabwa mu miterere (format) ikwiye.

Icyitonderwa: Reba neza ko inyandiko wohereje ziri mu miterere ya PDF kandi zujuje ibisabwa ku bunini (size).
8. Genzura ko amakuru yose ari yo, andika nimero ya telefoni na/ cyangwa imeyili, shyira akamenyetso ku gasanduku kemeza (verification box), hanyuma ukande “Ohereza.”
9. Hazakorwa nomero yo kwishyuriraho ( Itangizwa na: 88…); kanda kuri “Ishyura.”
10. Hitamo uburyo bwo kwishyura. Kugira ngo umenye byinshi ku buryo bwo kwishyura, kanda hano.
Icyitonderwa:
Nyuma yo kohereza ubusabe neza, buzatunganywa na RICA. Abasaba bazamenyeshwa impinduka z’aho dosiye igeze binyuze kuri imeri cyangwa ubutumwa bugufi (SMS).
Iyo abashinzwe gutunganya dosiye bamaze kuyemeza, uzahabwa icyemezo cya koranabuhanga (e-certificate) binyuze kuri imeri cyangwa ushobore kugikuramo ku rubuga rwa IremboGov.
Var þessi grein gagnleg?
Það er frábært!
Þakka þér fyrir álit þitt
Því miður! Við gátum ekki verið hjálpleg
Þakka þér fyrir álit þitt
Viðbrögð send
Við kunnum að meta fyrirhöfn þína og munum reyna að laga greinina