Iyi serivisi ifasha ikigo cyifuza kugurisha cyangwa gukora ifumbire yica udukoko twangiza ibihingwa ikomoka ku binyabutabire (biopesticides) mu Rwanda, kugira ngo kigire uruhare mu igerageza ry’imikorere (efficacy trial) nyuma yo gusuzumwa no kwemerwa n’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Ubugenzuzi, Irushanwa n’Uburenganzira bw’Abaguzi (RICA). Nyuma y’igerageza ryagenze neza, ikigo gishobora gusaba icyemezo cyo kwandikisha igicuruzwa
ibisabwa rusange:
Kuba ufite uguhagarariye wemewe mu Rwanda (local agent).
Gutanga icyitegererezo (sample) cy’igicuruzwa kigomba gupimwa.
Igihe cyo gusuzuma: iminsi 420, Ikiguzi cya serivisi 10,000 Rwf
Ibisabwa mbere yo gusaba
Ugomba kuba ufite konti ya IremboGov ikora
Ikigo cyangwa umuntu ku giti cye agomba kuba afite nomero ya TIN
Inyandiko zisabwa (7)
Kopi y’icyemezo cyo kwandikisha biopestiside mu gihugu cy’inkomoko cyangwa mu kindi gihugu icyo ari cyo cyose.
Dosiye tekiniki (technical dossier) ikurikije ibisabwa ku cyiciro cya biopesticide birebwa (nk’uko bigaragara mu migereka).
Urupapuro rwerekana uko igicuruzwa kizashyirwaho ibirango (label) hakurikijwe ibisabwa.
Urupapuro rw’umutekano w’ibikoresho (Material Safety Data Sheet – MSDS) rwa biopestiside.
Icyemezo cy’isesengura (certificate of analysis) cy’ibice bitanu (5) biheruka gukorwa (batches).
Kopi ya pasiporo.
Icyemezo cyo kwandikisha RICA.
Inyandiko zinyongera (3)
1. Icyemezo kigaragaza uburenganzira bwa Bw’umutungo muby’ubwenge (patent) bw’umuti wica udukoko n’itariki izarangiriraho (niba bihari).
2.Ibaruwa y’uburenganzira itangwa n’uwakoze igicuruzwa (niba usaba atari we nyiracyo).
3. Ibisubizo by’ibizamini bya laboratwari.
Kurikiza izi ntambwe zo gusaba kwandikisha imiti kinyabuzima (Bio-pesticide):
Sura urubuga rwa Irembo kuri new.irembo.gov.rw maze winjire muri konti yawe. Niba nta konti ufite kanda hano umenye uko wayifungura

2. Jya ku “Ubucuruzi N’inganda”, ukande kuri “Kwandikisha imiti kinyabuzima.”

3. Hitamo “Kwandikisha imiti ikoreshwa mu buhinzi kinyabuzima” hanyuma ukande “Saba.”

4.Kuramo kandi usome inyandiko ziri mu migereka (annexed documents) kugira ngo zigufashe kumenya ibisabwa kuri buri cyiciro cy’imiti ikoze mu binyabutabire (biopestiside).
5. Uzuza amakuru y’usaba (hitamo niba uri nyiri ikigo cyangwa uhagarariye ikigo mu mategeko, shyiramo icyiciro cy’imyaka n’andi makuru asabwa).

6. Injiza amakuru y’usaba nk’uko bisabwa.

7.Injiza amakuru ajyanye n’imiti kinyabuzima (biopestiside) nk’uko bisabwa.
8.Ohereza inyandiko zisabwa mu buryo bukwiye.

Icyitonderwa: Reba neza ko inyandiko wohereje ziri muri PDF kandi zujuje ibisabwa by’ingano.
9. Emeza ko amakuru yose ari yo, shyiramo nimero ya telefone cyangwa imeri, shyira akamenyetso ku gasanduku kemeza (verification box), hanyuma ukande “Ohereza.”
10. Uzahabwa nomero yo kwishyura (urugero 88…). Kanda “Ishyura”.
11. Hitamo uburyo bwo kwishyura bukubereye. Ukeneye amakuru arambuye ku buryo bwo kwishyura, kanda hano.
Icyitonderwa:
Nyuma yo kohereza ubusabe, RICA izabusuzuma. Uzajya uhabwa amakuru binyuze mu butumwa bugufi SMS cyangwa imeri ku mpinduka zose z’imiterere y’ubusabe bwawe.
Iyo abakozi babishinzwe bamaze kwemeza ubusabe bwawe, uzahabwa icyemezo koranabuhanga (e-certificate) binyuze kuri imeri cyangwa ukagikura ku IremboGov.
Var þessi grein gagnleg?
Það er frábært!
Þakka þér fyrir álit þitt
Því miður! Við gátum ekki verið hjálpleg
Þakka þér fyrir álit þitt
Viðbrögð send
Við kunnum að meta fyrirhöfn þína og munum reyna að laga greinina