Uko wa kwandikisha imiti ikoreshwa mu buhinzi ikoze mu binyabutabire

Breytt Mon, 22 Jún kl 6:16 PM

Iyi serivisi igenewe ibigo byifuza kugurisha cyangwa gukora imiti ikoreshwa mu buhinzi ikoze mu binyabutabire mu Rwanda, bigahabwa amahirwe yo kwitabira igerageza ry’imikorere (efficacy trial) nyuma yo gusuzumwa no kwemezwa na Urwego rw’Igihugu rushinzwe Ubugenzuzi, Ihiganwa n’Uburenganzira bw’Abaguzi (RICA). Iyo igerageza rigenze neza, ikigo gishobora gusaba icyemezo cyo kwandikisha igicuruzwa.


Igihe cyo gutunganya ubusabe: iminsi 487, Ikiguzi cya serivisi: 10,000 RWF


Ibisabwa mbere yo gusaba


  • Usaba agomba kuba afite konti ya Irembo.

  • Ikigo cyangwa umuntu ku giti cye agomba kuba afite nomero iranga usora (TIN) 

  • Usaba agomba kuba afite nomero ya telefoni cyangwa imeri ikora.


Ibisabwa rusange:


  • Kuba ufite uguhagarariye wemewe mu gihugu

  • Gutanga urugero (sample) rw’umuti ruzifashishwa mu igerageza.


Intambwe zo gusaba kwandikisha imiti ikoreshwa mu buhinzi ikoze mu binyabutabire




1. Sura urubuga rwa Irembo kuri new.irembo.gov.rw maze winjire muri konti yawe. Niba nta konti ufite kanda hano umenye uko wayifungura

2. Jya ku cyiciro cya “Ubucuruzi N’inganda”, hanyuma ukande kuri “Kwandikisha ibikoresho by’ubuhinzi.”

3. Hitamo “Kwandisha imiti  ikoreshwa mu buhinzi ikoze mu binyabutabire” hanyuma ukande “Saba” utangire gusaba.

4. Manura (download) kandi usome inyandiko yometseho (annexed document), uyikoreshe nk’amabwiriza ku nyandiko zisabwa kuri buri cyiciro cy’imiti yica udukoko.

5.Uzuza amakuru y’usaba (hitamo niba ari nyir’ubucuruzi cyangwa umuhagarariye mu mategeko, shyiramo icyiciro cy’imyaka n’andi makuru asabwa).


6. Injiza amakuru ajyanye n’umuti (fertilizer/pesticide details) nk’uko ubisabwa.

7. Nukanda kuri “Ongeraho imikoreshereze yagenwe ndetse n’ingano isabwa”, hafunguka akandi kadirishya; uzuze ikoreshwa ryateganyijwe n’ingano ikoreshwa nk’uko ubisabwa.


8. Ohereza inyandiko zisabwa mu miterere ikwiriye.

Icyitonderwa: Reba neza ko inyandiko wohereje ziri mu miterere ya PDF kandi zujuje ibisabwa ku bunini.


9. Emeza ko amakuru watanze ari yo, shyiramo nimero ya telefoni cyangwa imeri, shyira akamenyetso ku gasanduku kemeza (verification box), hanyuma ukande “Ohereza.”


10. Uzahabwa nomero yo kwishyuriraho (itangirwa kuri 88…); kanda “Ishyura.”

11. Hitamo uburyo bwo kwishyura bukwiriye. Kugira ngo umenye ubundi buryo bwo kwishyura, kanda hano

Icyitonderwa:


  • Nyuma yo kohereza ubusabe, RICA izabusuzuma. Uzajya uhabwa amakuru binyuze mu butumwa bugufi (SMS) cyangwa imeri ku mpinduka zose z’imiterere y’ubusabe bwawe.


  • Iyo abashinzwe gusuzuma bamaze kwemeza ubusabe, uzahabwa icyemezo koranabuhanga (e-certificate) binyuze kuri imeri cyangwa ushobore no kugikurura (download) kuri IremboGov.





Var þessi grein gagnleg?

Það er frábært!

Þakka þér fyrir álit þitt

Því miður! Við gátum ekki verið hjálpleg

Þakka þér fyrir álit þitt

Láttu okkur vita hvernig við getum bætt þessa grein!

Veldu að minnsta kosti eina af ástæðunum
Staðfesting á CAPTCHA er nauðsynleg.

Viðbrögð send

Við kunnum að meta fyrirhöfn þína og munum reyna að laga greinina