Uko wasaba Kwandikisha ikinyabiziga gitwara inyama

Breytt Mon, 22 Jún kl 6:24 PM

Iyi serivisi isabwa n’inganda cyangwa abakora ubucuruzi bwo gutwara inyama kugira ngo biyandikishe nk’abatwara inyama. Icyemezo cyo kwiyandikisha kigaragaza ko wujuje ibisabwa n’amabwiriza ya RICA. Iyi serivisi itangwa n’Urwego rw’Igihugu rushinzwe Ubugenzuzi, Ihiganwa n’Uburenganzira bw’Abaguzi (RICA).


Igihe cyo gutunganya dosiye: iminsi 5 y’akazi, igiciro cya serivisi ni ubuntu.


Ibisabwa mbere yo gusaba


  • Abasaba bashobora kuba bafite cyangwa badafite konti ya Irembo.

  • Ikigo cyangwa umuntu ku giti cye agomba kuba afite nomero iranga usora (TIN)

  • Usaba agomba kuba afite nomero ya telefoni cyangwa imeri ikora.


Inyandiko zisabwa (5)

  • Uruhushya rwo gutwara ibicuruzwa rutanzwe n’urwego rubifitiye ububasha.

  • Icyemezo cy’isuzuma ry’imodoka (control technique / vehicle inspection certificate).

  • Icyemezo cyanditseho amakuru y’imodoka (Carte Jaune).

  • Icyemezo cy’ubuzima cyemewe cy’umushoferi (medical certificate).

  • Icyemezo cy’iyandikwa ry’ubucuruzi gitangwa na RDB.


Inyandiko zitangwa bitewe n’ibikenewe (2)

  • Icyemezo cya kaliburasiyo (Calibration certificate).

  • Kopi ya pasiporo.


Intambwe zo gusabira uburenganzira ikinyabiziga gitwara inyama


1. Sura urubuga rwa Irembo kuri new.irembo.gov.rw maze winjire muri konti yawe. Niba nta konti ufite kanda hano umenye uko wayifungura 

2. Jya mu cyiciro cy“Ubucuruzi N’inganda”, hanyuma ukande kuri “Kwandikisha ikinyabiziga gitwara inyama.”


2. Kanda "Saba." kugira ngo utangire ubusabe.



3. Uzuza amakuru y’usaba (hitamo niba ari nyir’ubucuruzi cyangwa umuhagarariye mu mategeko, shyiramo icyiciro cy’imyaka n’andi makuru asabwa).

4. Injiza amakuru y’ubucuruzi asabwa.

5. Tanga amakuru ajyanye n’ubwikorezi, hanyuma ukande kuri “Umushoferi mushya” kugira ngo wongere amakuru y’umushoferi.



6. Ohereza inyandiko zisabwa mu miterere ikwiriye.

Icyitonderwa: Reba neza ko inyandiko wohereje ziri mu miterere ya PDF kandi zujuje ibisabwa ku bunini.

7. Emeza ko amakuru watanze ari yo, shyiramo nomero ya telefoni cyangwa imeri, shyira akamenyetso ku gasanduku kemeza (verification box), hanyuma ukande “Ohereza.”


8. Uzahabwa nimero y’ubusabe (itangirwa kuri B2…) yo gukurikirana aho ubusabe bugeze.

Icyitonderwa:

  • Nyuma yo kohereza ubusabe, RICA izabusuzuma. Uzajya uhabwa amakuru binyuze mu butumwa bugufi (SMS) cyangwa imeri ku mpinduka zose z’imiterere y’ubusabe bwawe.


  • Iyo abashinzwe gusuzuma bamaze kwemeza ubusabe bwawe, uzahabwa icyemezo cya koranabuhanga (e-certificate) binyuze kuri imeri cyangwa ukagikura ku rubuga rwa IremboGov.







Var þessi grein gagnleg?

Það er frábært!

Þakka þér fyrir álit þitt

Því miður! Við gátum ekki verið hjálpleg

Þakka þér fyrir álit þitt

Láttu okkur vita hvernig við getum bætt þessa grein!

Veldu að minnsta kosti eina af ástæðunum
Staðfesting á CAPTCHA er nauðsynleg.

Viðbrögð send

Við kunnum að meta fyrirhöfn þína og munum reyna að laga greinina