Uko Wasaba Uruhushya Rw'agateganyo rwo Guhinga Urumogi

Breytt Fri, 15 Maí kl 5:38 PM

Iyi serivisi igenerwa abafite ubucuruzi bashaka guhinga urumogi kugira ngo babone uruhushya rw’ibanze rutangwa n’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Ubugenzuzi, Ihiganwa n’Ukurengera Umuguzi (RICA).

Uruhushya rw’ibanze ruzafasha ubucuruzi kubona inyandiko zisabwa kugira ngo babone uruhushya rwa nyuma rwo guhinga urumogi.

Igihe cyo gutunganya ubusabe: iminsi 2

Amafaranga ya serivisi: 1,000,000 Rwf


Ibikenerwa Mbere yo Gusaba

- Abasaba bafite cyangwa badafite konti y'Irembo bose bashobora gusaba iyi serivisi. Isosiyete cyangwa umuntu ku giti cye agomba kuba afite nimero iranga usora (TIN) .

Inyandiko zisabwa (5):

-Ibaruwa y’icyemezo cyo kwemerewa guhinga urumogi itangwa na RDB

-Icyemezo cy’ishoramari gitangwa n’inzego zibishinzwe (urugero, RDB) Umushinga w’ubucuruzi wuzuye (Business plan)

-Icyemezo cy’iyandikwa ry’ubucuruzi gitangwa na RDB

-Inyandiko zitangwa ariko zidahita zisabwa:

-Dipolome yemewe yashyizweho umukono na noteri.

-Kopi ya pasiporo

Kurikiza izi ntambwe zoroshye kugira ngo usabe Uruhushya rw’agateganyo rwo Guhinga urumogi:


  1. Sura urubuga rwa Irembo kuri new.irembo.gov.rw maze winjire muri konti yawe. Niba nta konti ufite kanda hano umenye uko wayifungura


  1. Mu gice cy’ubucuruzi n’inganda,hitamo Uruhushya rw’agateganyo rwo Guhinga urumogi”.



  1. Kanda kuri “Saba” utangize ubusabe.




3. Uzuza Amakuru y’usaba (hitamo niba usaba ari nyiri ubucuruzi cyangwa uhagarariye isosiyete mu buryo bwemewe n’amategeko, wongereho icyiciro cy’imyaka n’andi makuru y’ingenzi asabwa).




4. Uzuza ibiranga ubucuruzi mu buryo burambuye (nimero ya TIN y’isosiyete, imiterere y’ahakorera, ubunini bw’ahakorera, n’aho ibikorwa biherereye).


5. Ongeraho imigereka isabwa mu buryo bukwiye hanyuma ukande "Ibikurikira".

6. Emeza ko amakuru yose ari yo, wandike nimero ya telephone na/cyangwa aderesi ya emeyili, ushyire akamenyetso mu kadirishya ko kwemeza, hanyuma ukande “Ohereza.”

7. Uzabona nimero yo kwishyuriraho (itangizwa na 88…), hanyuma ukande “Ishyura.”

8. Abasaba bahitamo uburyo bwo kwishyura.

Ku bindi bisobanuro ku buryo bwo kwishyura, kanda hano.


Icyitonderwa:

  • Dosiye nimara koherezwa neza, RICA izahita itangira kuyisuzuma. Abasaba bazahabwa ubutumwa kuri emeri cyangwa ubutumwa bugufi (SMS) bubamenyesha impinduka zose zabaye mu rugendo rw’iyemezwa rya dosiye.

  • Nimara kwemezwa na RICA, uzahabwa uruhushya nkoranabuhanga (e-license), ushobora kurukurura kuri IremboGov.

Var þessi grein gagnleg?

Það er frábært!

Þakka þér fyrir álit þitt

Því miður! Við gátum ekki verið hjálpleg

Þakka þér fyrir álit þitt

Láttu okkur vita hvernig við getum bætt þessa grein!

Veldu að minnsta kosti eina af ástæðunum
Staðfesting á CAPTCHA er nauðsynleg.

Viðbrögð send

Við kunnum að meta fyrirhöfn þína og munum reyna að laga greinina