Iyi serivisi ifasha abakora ubucuruzi bwo gutunganya imbuto kwiyandikisha no kubona uruhushya rwo gukora rutangwa n’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Ubugenzuzi, Ihiganwa n’Uburenganzira bw’Abaguzi (RICA). Muri iyi gahunda, RICA izakora isuzuma ry’aho mukorera (field visit) kugira ngo hagenzurwe ko hubahiriza ibisabwa n’amabwiriza ya RICA.
Igihe cyo gutunganya dosiye: iminsi 14 y’akazi, and Igiciro giterwa n’ubwoko bw’ubusabe.
Ibisabwa mbere yo gusaba
Ugomba kuba ufite konti y’IremboGov.
Ikigo cyangwa umuntu ku giti cye agomba kuba afite nomero iranga usora (TIN)
Inyandiko zisabwa (5)
Icyemezo cyo kwandikisha uruganda gitanzwe na RICA.
Icyemezo cy’ubumenyi n’ubushobozi bw’abakozi ba tekiniki mu gutunganya imbuto.
Kopi y’amasezerano y’akazi y’abakozi ba tekiniki.
Impamyabumenyi y’umuyobozi w’ibikorwa (operations manager) yemejwe na noteri mu masomo y’ubuhinzi (crop sciences).
Kopi y’amasezerano y’akazi y’umuyobozi w’ibikorwa.
Kopi ya pasiporo.
Inyandiko zinyongera
Kopi y’uruhushya rwo gukora rutanzwe na RICA.
Intambwe zo gusaba uruhushya rwo Gutunganya Imbuto
Sura urubuga rwa Irembo kuri new.irembo.gov.rw maze winjire muri konti yawe. Niba nta konti ufite kanda hano umenye uko wayifungura.
Mu gice cy’ubucuruzi n’inganda,hitamo “Uruhushya rwo gutunganya imbuto”.
2. Kanda “Saba” utangize ubusabe.
3. Uzuza amakuru y’usaba (hitamo niba uri nyiri ikigo cyangwa uhagarariye ikigo mu mategeko, shyiramo icyiciro cy’imyaka n’andi makuru asabwa).
4.Uzuza amakuru y’ubucuruzi nk’uko bisabwa.
5. Ongeraho imigereka isabwa mu buryo bukwiye.
6. Emeza ko amakuru yatanzwe ari yo, shyiramo nimero ya telefone cyangwa imeri, shyira agasanduku kemeza (verification box), hanyuma ukande “Ohereza.”
7. Uzahabwa nimero yo kwishyura (Urugero: 88…). Kanda “Ishyura.”
8. Hitamo uburyo bwo kwishyura bukubereye. Ku bundi busobanuro burambuye, kanda hano.
Icyitonderwa:
Nyuma yo kohereza ubusabe, RICA izabusuzuma. Uzajya uhabwa amakuru binyuze mu butumwa bugufi (SMS) cyangwa imeri ku mpinduka zose z’imiterere y’ubusabe bwawe.
Iyo RICA imaze kwemeza ubusabe bwawe, uzahabwa uruhushya nkoranabuhanga (e-license) binyuze kuri imeri cyangwa ukarukuramo kuri IremboGov.
Var þessi grein gagnleg?
Það er frábært!
Þakka þér fyrir álit þitt
Því miður! Við gátum ekki verið hjálpleg
Þakka þér fyrir álit þitt
Viðbrögð send
Við kunnum að meta fyrirhöfn þína og munum reyna að laga greinina





