Iyi serivisi ifasha abakora ubucuruzi bifuza gutubura imbuto zigenewe kugurishwa cyangwa ubushakashatsi kubona uruhushya rwo gukora rutangwa n’Urwego rw’Igihugu rushinzwe Ubugenzuzi, Ihiganwa n’Uburenganzira bw’Abaguzi (RICA). RICA izakora isuzuma ry’aho mukorera (field visit) kugira ngo harebwe ko hubahiriza ibisabwa n’amabwiriza ya RICA.
Igihe cyo gutunganya dosiye ni iminsi 14, Ikiguzi cya serivisi ni 10,000 RWF
Ibisabwa mbere yo gusaba:
Usaba agomba kuba afite konti ya IremboGov.
Kugira ngo ufungure konti, kanda hano.
Usaba agomba kuba afite nomero iranga usora (TIN) y’ikigo yemewe.
Inyandiko zisabwa (4)
Kopi y’icyemezo cy’ubutaka bwa nyir’ubusabe, cyangwa amasezerano yo gukodesha ubutaka niba atari we nyirabwo.
Impamyabumenyi yashyizweho umukono na noteri y’umukozi wa tekiniki ushinzwe gutunganya imbuto.
Kopi y’amasezerano y’akazi y’umukozi wa tekiniki ushinzwe gutunganya imbuto.
Ibaruwa yashyizweho umukono na noteri itanga uburenganzira ku usaba bwo gukoresha indangamuntu ya nyir’ubutaka, mu gihe ubutaka atari ubwe.
Inyandiko z’inyongera
Kopi y’amasezerano yo gukodesha cyangwa kurenta aho bibikira imbuto n’ibindi bikorwaremezo, birimo na greenhouse, niba usaba atari nyirabyo.
Intambwe zo gusaba uruhushya rwo gutubura imbuto:
1.Sura urubuga rwa Irembo kuri new.irembo.gov.rw maze winjire muri konti yawe. Niba nta konti ufite kanda hano umenye uko wayifungura

2. Jya ahanditse“Ubucuruzi N’inganda”, hanyuma ukande kuri “Uruhushya rwo gutubura imbuto.”

3. Hitamo "Uruhushya rwo Gutubura imbuto" maze ukande kuri "Saba."

4. Uzuza amakuru y’usaba (hitamo niba uhagarariye ikigo, icyiciro cy’imyaka, n’andi makuru asabwa).

5. Hitamo niba ari ubusabe bushya cyangwa ubwo kongera uruhushya, hanyuma winjize nomero iranga usora (TIN) y’ikigo.

6. Injiza amakuru ajyanye n’amoko y’ibihingwa, amakuru y’ubutaka, n’abakozi ba tekiniki.
Icyitonderwa: Iyo ukanze kuri “Ongeraho ushinzwe ibya tekiniki”, hafunguka indi paji nshya.
7. Uzuza amakuru ajyanye n’ibikorwaremezo, inyubako n’ibikoresho.
8. Ohereza inyandiko zisabwa mu miterere ikwiriye, hanyuma ukande “Ibikurikira.”
9. Emeza ko amakuru watanze ari yo, shyiramo nimero ya telefoni cyangwa imeyili, shyira akamenyetso ku gasanduku kemeza (verification box), hanyuma ukande “Ohereza.”
10. Uzahabwa nomero yo kwishyura ( itangirwa kuri 88…); kanda “Ishyura.”
11. Hitamo uburyo bwo kwishyura bukubereye. Kugira ngo umenye uburyo bwo kwishyura, kanda hano
Icyitonderwa:
Nyuma yo kohereza ubusabe, RICA izabusuzuma. Uzajya uhabwa amakuru binyuze mu butumwa bugufi (SMS) cyangwa imeri ku mpinduka zose zabaye ku busabe bwawe.
Iyo abashinzwe gusuzuma bamaze kwakira no kwemeza ubusabe bwawe, uzahabwa icyemezo koranabuhanga (e-certificate) binyuze kuri imeri cyangwa ukagikura kuri IremboGov.
Var þessi grein gagnleg?
Það er frábært!
Þakka þér fyrir álit þitt
Því miður! Við gátum ekki verið hjálpleg
Þakka þér fyrir álit þitt
Viðbrögð send
Við kunnum að meta fyrirhöfn þína og munum reyna að laga greinina