Kwemeza imyirondoro y’Indangamuntu koranabuhanga y'abishingiwe.

Breytt Fri, 12 Des, 2025 kl 10:09 AM

U Rwanda ruri kwitegura gutangiza sisiteme nshya y’Indangamuntu koranabuhanga. Mbere y’itangizwa ryayo ku mugaragaro, abaturage n’abatuye mu gihugu basabwa kwiyandikisha by’agateganyo kugira ngo bagenzure kandi bavugurure amakuru yabo bwite. Iyi ntambwe igamije kwemeza ko amakuru yawe ari yo neza mbere y’uko amakuru aranga umuntu ku giti cye (nk’ibikumwe, isura n’imiterere yayo, ijisho) akusanywa kugirango Indangamuntu koranabuhunga itangwe.


Kwemeza imyirondoro y’indangamuntu koranabuhanga bigabanyijemo ibyiciro 2:

  • Kwemeza imyirondoro y’indangamuntu koranabuhanga y’abishingiwe, bikaba bigenewe abari munsi y’imyaka 16 n’abantu bakenera ubufasha bwihariye. 

  • Kwemeza imyirondoro y’indangamuntu koranabuhanga ku bakuru, bikaba bigenewe abasaba bafite imyaka 16 kuzamura. Kugira ngo umenye byinshi kuri iyi serivisi, kanda hano


Iyi serivisi ifasha abishingizi(guardians) kwandikisha no gusaba nomero yo kwiyandikisha by’agateganyo SDID ku bantu bababaruweho (abana cyangwa abantu bakenera ubufasha bwihariye).


Ubusabe bufasha usaba serivisi cyangwa umwishingizi we:

  • Gutanga amakuru y’ihariye y'imiturire hifashishijwe murandasi, akaba yanabona amakuru ye, kuyasuzuma no kuyahindura mbere yo kwiyandikisha muri SDID (Indangamuntu y'ikoranabuhanga). Ibi bishobora no gusaba gushyiraho inyandiko zishyigikira ibyahinduwe.

  • Gufata gahunda yo kujya gutanga ibisabwa mu buryo bwa biyometirike(ibikumwe, imboni, n’ibindi). 



Mu guha abasaba n’abishingizi ubushobozi bwo gukosora amakuru mbere yo kwiyandikisha, iyi serivisi yemeza ko amakuru akoreshwa mu kwemeza umwirondoro akomeza kuba ari yo, akosoye, kandi ahuye n'ayandi agaragara muzindi sisiteme.


  • Ni izihe nyungu z’Indangamuntu y’ikoranabuhanga?

 Waba wibaza impamvu turimo kwimukira kugukoresha Indangamuntu y’ikoranabuhanga. Dore impamvu:

  • Umutekano wizewe hifashishijwe ikoranabuhanga rigezweho rya biyometirike

  • Kugera kuri serivisi mu buryo bwihuse kandi bwizewe

  • Ufite uburenganzira bwo kugenzura amakuru yawe bwite, kandi ukihitiramo ayo usangiza abandi

  • Ni iki ugomba kumenya mbere yo gusaba iyi serivisi yo kwemeza imyirondoro y’indangamuntu koranabuhanga

    • Kugira ngo usabe, ugomba kuba winjiye muri konti yawe. Niba nta yo ufite, kanda hano urebe uko wayikora.

    • Ugomba kuba ufite Indangamuntu y’Umunyarwanda, Indangamuntu y’Umunyamahanga, cyangwa nimero y’ubusabe itangwa na NIDA.

    • Niba nta cyangombwa na kimwe ki kuranga ufite, jya ku biro by’umurenge cyangwa akagari utuyemo usabe kwandikishwa muri serivisi z’irangamirere (CRVS)

    • Imigereka y’inyongera, nka kopi y’indangamuntu cyangwa icyemezo cy’amavuko, bishobora gusabwa bitewe n’igisabwa.


Igiciro

Igihe cyo gutunganya dosiye

Ubuntu

Iminsi 30




  • Uko wasaba iyi serivisi

  1. Sura urubuga rwa new.irembo.gov.rw maze winjire ukoresheje konti yawe y’Irembo. Niba udafite konti, kanda hano kugira ngo umenye uko wayikora.



  1. Manuka munsi ujye ku cyiciro cy’Indangamuntu, hanyuma ukande kuri Kwemeza imyirondoro y’Indangamuntu koranabuhanga y'abishingiwe.



  1. Kanda kuri Saba kugira ngo utangire ubusabe



  1. Hitamo niba uri gusaba ukoresheje nomero y’icyangombwa, kode yo kugenzura isura y’usaba cyangwa kode yo kugenzura isura y’umwishingizi,  hanyuma ukande kuri Komeza. Hitamo niba ugiye gusabira uri munsi y’imyaka 18 cyangwa ukeneye ubufasha bwihariye. 



  1. Tanga Amakuru y'umwishingizi (niba ari umunyarwanda cyangwa umunyamahanga).



  1. Koresha isura yawe kugira ngo wemeze umwirondoro wawe, hanyuma ukande kuri komeza.



  1. Shyiraho Amasezerano y’umwishingizi.


  1. Emeza umwirondoro, hanyuma ukande kuri “ Komeza “.

  2. Uzuza Icyiciro cy'ubwishingire 

  3. Genzura unuzuze amakuru yihariye y’uwo usabira, harimo amakuru ye bwite, amakuru y’aho atuye, amakuru y’ababyeyi be, n’amakuru y’uwo bahamagara, hanyuma ukande kuri « Komeza ».

  4. Shyiraho imigereka y’ ibyangombwa bisabwa niba haribyo basabye.


  5. Emeza ko amakuru ari ukuri, andika nomero ya telefoni (y’imbere mu gihugu) n’aderesi ya imeyili, kanda akaganduku ko kwemeza, hanyuma ukande ahanditse “Kora ubusabe.”


  • Ibyerekanwa Nyuma yo Gutanga Ubusabe bwawe bwo kwemeza imyirondoro y’indangamuntu koranabuhanga:

Nyuma yo kohereza ubusabe bwawe:

  1. Uzakira ubutumwa bugufi (SMS) cyangwa imeyili yemeza ko ubusabe bwawe bwo kwemeza imyirondoro y’indangamuntu koranabuhanga bwoherejwe neza.

  2. Ubusabe nibumara kwakirwa no kwemezwa, uzahabwa ubutumwa bwemeza ko igikorwa cyakunze burimo nimero yo kwemeza imyirondoro y’indangamuntu koranabuhanga n’itariki yo kujya gutanga ibimenyetso byawe bikuranga nk’ibikumwe n’isura (biometric data) ku site ikwegereye, binyuze kuri imeyili cyangwa m’ubutumwa bugufi

Var þessi grein gagnleg?

Það er frábært!

Þakka þér fyrir álit þitt

Því miður! Við gátum ekki verið hjálpleg

Þakka þér fyrir álit þitt

Láttu okkur vita hvernig við getum bætt þessa grein!

Veldu að minnsta kosti eina af ástæðunum
Staðfesting á CAPTCHA er nauðsynleg.

Viðbrögð send

Við kunnum að meta fyrirhöfn þína og munum reyna að laga greinina