Ese uba, wiga cyangwa ukorera mu mahanga (diasipora)? Impinduramatwara y’u Rwanda mu itangwa rya serivisi hifashishijwe ikoranabuhanga ikugezeho.
Mu gihe u Rwanda rwitegura gutangiza Indangamuntu Nkoranabuhanga Imwe (Single Digital National ID – SDID / e-ID), buri Munyarwanda uba mu Rwanda cyangwa mu mahanga arahamagarirwa kuzuza ibisabwa mu kwiyandikisha mbere kuri interineti.
Kwakira Indangamuntu Nkoranabuhanga yawe ubu birihuta, birizewe kandi ushobora kubikora byose kuri interineti.
Ntutegereze ko uzasubira mu Rwanda. Fata iya mbere, wemeze umwirondoro wawe uyu munsi!
Kwiyandikisha mbere ni iki?
Kwiyandikisha mbere ni intambwe ya mbere yemewe iganisha ku guhabwa nimero y’Indangamuntu Nkoranabuhanga Imwe (SDID). Bigufasha gusuzuma no kuvugurura amakuru yawe bwite uri aho uri hose, kohereza inyandiko zisabwa zishyigikira ubusabe bwawe no guteganya igihe cyo gufata ibimenyetso ndangamuntu (biometric capture) kuri ambasade, muri komisiyo nkuru ihagarariye u Rwanda mu mahanga cyangwa ahandi hantu hagenwe hatangirwa serivisi zo gufata ibyo bimenyetso ndangamuntu.
Ni izihe nyungu z’Indangamuntu nkoranabuhanga?
Waba wibaza impamvu turimo kwimukira kugukoresha Indangamuntu y’ikoranabuhanga. Dore impamvu:
Umutekano wizewe hifashishijwe ikoranabuhanga rigezweho rya biyometirike
Kugera kuri serivisi mu buryo bwihuse kandi bwizewe
Ufite uburenganzira bwo kugenzura amakuru yawe bwite, kandi ukihitiramo ayo usangiza abandi
Ikoreshwa yaba uri interneti cyangwa utayiriho
Ibyo ugomba kumenya mbere yo gusaba kwiyandikisha by’agateganyo
Kugira ngo usabe iyi serivisi, ugomba kuba winjiye muri konti yawe. Niba utayifite, kanda hano kugira ngo umenye uko wayifungura.
Kugira ngo wiyandikishe mbere yo guhabwa Indangamuntu Nkoranabuhanga nk’umuntu mukuru, ugomba kuba ufite imyaka 18 cyangwa irenga.
Ugomba kuba ufite kimwe cyangwa byinshi muri ibi bikurikira:
Indangamuntu y’u Rwanda.
Indangamuntu y’umunyamahanga.
Nomero y’ubusabe watanze muri NIDA.
Indangamuntu y’uwo mwashakanye (niba warashatse).
Indangamuntu y’umubyeyi wawe (niba ihari).
Niba udafite inyandiko n’imwe ikuranga, jya kuri ambasade ikwegereye.
Hashobora gusabwa inyandiko zishyigikira ubusabe mu gihe cyo gukosora cyangwa guhindura amakuru bwite, bitewe n’impinduka zakozwe. Izo nyandiko zishobora kuba icyemezo cy’amavuko, pasiporo, indangamuntu ya kera, icyemezo cy’amashuri, inyandiko zemewe n’amategeko zigaragaza ihindurwa ry’amazina, ibyemezo by’urukiko cyangwa izindi nyandiko zibifitiye akamaro.
Uko wasaba iyi serivisi
Sura www.irembo.gov.rw winjire muri konti yawe.niba ntayo ufite, kanda hano umenye uko wayifungura.

Manura munsi ujye ku cyiciro cy’Irangamimerere , hanyuma ukande kuri Kwemeza imyirondoro y’Indangamuntu nkoranabuhanga y’umuntu ku giti cye.

Nyuma yo guhitamo serivisi, iyindi paji irahita ifunguka ikwereka aho ukomereza.

Icyitonderwa: Niba udafite nomero y’ikarita ndangamuntu ihabwa Abanyarwanda baba mu mahanga (Consular Card), kanda kuri “Simbuka ubikore nyuma” kugira ngo ukomeze gusaba serivisi. Ushobora kuzuza ibisabwa mu kwemeza umwirondoro wawe nyuma.
kanda"Saba" kugira ngo utangire ubusabe

Hitamo niba usaba ukoresheje icyangombwa kikuranga cyangwa ukoresheje kode yo kugenzura isura y’usaba hanyuma ukande kuri Komeza kugira ngo ukomeze.

Hitamo niba usaba nk’Umunyarwanda cyangwa umunyamahanga uba mu Rwanda mu buryo bwemewe n’amategeko..

Niba uri Umunyarwanda uba mu Rwanda cyangwa uba mu mahanga, shyiramo nomero ya Indangamuntu yawe cyangwa nomero y’Ifishi y’umwenegihugu uri kuzuza usabe. Niba uri umunyamahanga, shyiramo nomero ya Indangamuntu y’Abanyamahanga.

Kwemeza gukoresha Isura mu buryo bw’ikoranabuhanga (Face ID): Koresha ikoranabuhanga ryo kumenya isura kugirango wemeze umwirondoro wawe neza ukurikije amabwiriza agaragara ku nyerekana mashusho.

Nyamuneka huza isura yawe n’imyambi y’icyerekezo mu gihe cyo kugenzura isura (face verification). Iyo umwambi uhindutse icyatsi kibisi, ushobora kwimukira ku mwanya ukurikiyeho. Hari imyanya itatu igomba gufatwa: Uruhande rw’ibumoso rw’isura yawe, Uruhande rw’iburyo rw’isura yawe, Hagati y’isura yawe (ureba imbere neza)
Hindukira ibumoso

Turn Right;

Hindukira urebe imbere muri kamera

Emeza umwirondoro wawe ukoresheje gusubiza neza ikibazo cy’ibanga cyawe.

Amakuru asabwa: Emeza amakuru yawe bwite, aderesi y’aho utuye, n’amakuru y’ababyeyi; andika amakuru y’imikoranire hanyuma ukomeze ugerageze gukomeza.

12. Hitamo niba usaba serivisi uri Umunyarwanda uba mu Rwanda cyangwa Umunyarwanda uba hanze y’u Rwanda (Diasipora).


Icyitonderwa: Gutanga aderesi ya imeri yemewe ni itegeko kugira ngo urangize ubusabe bwawe.
13. Ohereza inyandiko zisabwa niba uzisabwe.

14. Shyira umukono ku rupapuro rutanga uburenganzira kugira ngo ukomeze.

15. Kanda kuri “Komeza” kugira ngo ukomeze ku makuru arambuye ajyanye n’igihe cyo kubonana, uzahabwa binyuze mu butumwa bwo kukumenyesha.

Emeza ko amakuru ari ukuri, wandika imeri, kanda akazu ko kwemeza, hanyuma ukande ahanditse “Kora ubusabe.”
Niki kibaho nyuma yo kwemeza imyirondoro y’indangamuntu koranabuhanga?
Nyuma yo gusoza neza kwemeza imyirondoro:
Uzakira ubutumwa bugufi (SMS) cyangwa imeri bihamya ko ubusabe bwawe bwo kwemeza imyirondoro y’indangamuntu koranabuhanga bwoherejwe neza.
Ubwo busabe nibumara kwakirwa no kwemezwa, uzahabwa ubutumwa bwemeza ko igikorwa cyakunze burimo nomero yo kwemeza imyirondoro y’indangamuntu koranabuhanga n’itariki yo kujya gutanga ibimenyetso byawe bikuranga nk’ibikumwe n’isura (biometric data) ku kigo kikwegereye, binyuze kuri imeri.
Var þessi grein gagnleg?
Það er frábært!
Þakka þér fyrir álit þitt
Því miður! Við gátum ekki verið hjálpleg
Þakka þér fyrir álit þitt
Viðbrögð send
Við kunnum að meta fyrirhöfn þína og munum reyna að laga greinina