Ubwishingizi bw'ubuzima (Mituweli) - Gusabira abantu benshi

Breytt Sun, 8 Nóv kl 6:11 PM

Ubwishingizi bw'ubuzima (Mituweli) - Gusabira abantu benshi

Iyi serivisi ituma abantu ku giti cyabo cyangwa ibigo bishyurira icyarimwe ingo nyinshi ubwisungane mu kwivuza (Mutuelle de Santé). Iyi serivisi itangwa n’Urwego rw’Ubwiteganyirize mu Rwanda (RSSB).


Igihe cyo gutunganya ubusabe

Igiciro

Ako kanya nyuma yo kwishyura

Igiciro giterwa n’umubare w’ingo zisabirwa ubwisungane mu kwivuza (Mutuelle).



Ibisabwa mbere yo gusaba iyi serivisi:

  • Usaba serivisi agomba kuba afite konti ya IremboGov kugira ngo ayisabe. Kanda hano kugira ngo umenye uko wafungura konti kuri IremboGov.

  • Iyo usaba serivisi nk’umuntu ku giti cye, usabwa nomero y’indangamuntu.

  • Iyo usaba serivisi nk’ikigo, ugomba kuba ufite TIN.

  • Imiryango itegamiye kuri Leta (NGOs), amakoperative n’imiryango ishingiye ku myemerere (FBOs) bigomba gutanga amazina byandikishije.

  • Urutonde rwa nomero z’indangamuntu z’abakuru b’ingo bose.

  • Nomero ya telefoni cyangwa imeri bifite agaciro.

  • Kurikiza izi ntambwe zoroshye kugira ngo usabe serivisi yo kwishyurira icyarimwe ingo nyinshi ubwisungane mu kwivuza (Mutuelle de Santé).

1. Sura urubuga rwa new.irembo.gov.rw. Injira muri konti yawe y’IremboGov.

  • Niba udafite konti, kanda hano kugira ngo umenye uko wayifungura.

 


2. Hitamo serivisi ya “Ubwishingizi bw'ubuzima (Mituweli) - Gusabira abantu benshi
 munsi y’icyiciro cya “Ubuzima”.



3. Kanda kuri saba.

4. Hitamo niba usaba serivisi nk’umuntu ku giti cye, ikigo, koperative, umuryango utegamiye kuri Leta (NGO), cyangwa umuryango ushingiye ku myemerere (FBO).


  • Niba usaba serivisi nk’ikigo, andika TIN y’ikigo, hanyuma ugenzure niba amakuru y’ikigo ari yo.

  • Niba usaba serivisi nk’umuntu ku giti cye, andika nomero y’indangamuntu yawe, hanyuma ugenzure niba amakuru yawe ari yo.

5. Komeza wandike amakuru y’ingo. Banza ukuremo inyandikorugero y’inyandiko irimo amakuru y’imiryango, hanyuma uyuzuzemo amakuru y’imiryango (umubare ntarengwa w’imiryango ni 1,000). Nyuma, uzashyira iyo nyandiko muri sisitemu nk’umugereka w’ubusabe.


Icyitonderwa:

  • Menya neza ko igikoresho ukoresha gifite ububiko buhagije kugira ngo ubashe gukuramo inyandikorugero y’inyandiko.

  • Menya neza ko ufite umurongo wa interineti uhagije kandi ukora neza.

6. Hitamo umwaka w’ingengo y’imari, hanyuma ushyireho inyandiko irimo amakuru y’imiryango nk’umugereka w’ubusabe.


Icyitonderwa:

  • Indangamuntu zose zitari zo zizakurwa mu busabe uramutse ukomeje utabanje gukosora inyandiko yawe.

7. Genzura niba amakuru watanze ari yo, andika nomero ya telefoni cyangwa aderesi ya imeri, shyira akamenyetso mu gasanduku ko kwemeza, hanyuma ukande “Kora ubusabe”.


Ni iki gikurikiraho nyuma yo kohereza ubusabe?

Sisitemu nimara kugenzura indangamuntu no kubara amafaranga yose agomba kwishyurwa, uzashobora gukuramo raporo. Niba habonetse indangamuntu zemewe, hazagaragara buto ya “Ishyura”, izagufasha gukomeza kwishyura. Niba nta ndangamuntu yemewe ibonetse, subiramo ugenzure inyandiko washyizeho.

Uzahabwa nomero y’ubusabe uzajya ukoresha mu gukurikirana aho bugeze, kandi amakuru ajyanye n’aho bugeze azajya akoherezwa kuri SMS cyangwa kuri imeri.





Var þessi grein gagnleg?

Það er frábært!

Þakka þér fyrir álit þitt

Því miður! Við gátum ekki verið hjálpleg

Þakka þér fyrir álit þitt

Láttu okkur vita hvernig við getum bætt þessa grein!

Veldu að minnsta kosti eina af ástæðunum
Staðfesting á CAPTCHA er nauðsynleg.

Viðbrögð send

Við kunnum að meta fyrirhöfn þína og munum reyna að laga greinina