Ibi ni bimwe mu bibazo bikunze kubazwa byagenewe kugufasha gusobanukirwa byoroshye, serivisi yo Gusaba icyemezo giha agaciro impamyabumenyi zatangiwe mu mahanga - Kaminuza
Intego ya serivisi yo Gusaba icyemezo giha agaciro impamyabumenyi zatangiwe mu mahanga - Kaminuza ni iyihe ?
Iyi serivisi ifasha abantu bize kaminuza mu mahanga gusaba icyemezo cy’uko impamyabumenyi zabo zingana n’iziri ku rwego rw’amashuri makuru yo mu Rwanda.Iyi servisi itangwa n’ikihe kigo?
Iyi serivisi itangwa n’Ikigo gishinzwe Amashuri Makuru mu Rwanda (HEC) ibinyujije kuri IremboGov.Ni bande bemerewe gusaba iyi serivisi:
Umuntu wese wahawe impamyabumenyi, impamyabushobozi cyangwa icyemezo cya kaminuza yo mu mahanga,akaba akeneye ko byemerwa mu Rwanda, ashobora gusaba iyi serivisi.Ese nkeneye konti y’IremboGov kugira ngo nsabe ?
Yego,Kugira ngo usabe, ugomba kuba winjiye muri konti yawe. Niba nta yo ufite, kanda hano urebe uko wayikora.Igiciro cya serivisi?
Abasaba b'Abanyarwanda: 60,000 Frw
Abasaba b'abanyamahanga batuye hanze y'u Rwanda: 120 USD
Abasaba b'abanyamahanga batuye mu Rwanda: Amafaranga angana n'amadolari y'Amerika 120 mu mafaranga y'u Rwanda (RWF) abarwa hakurikijwe igipimo cy'ivunjisha cya buri munsi cya Banki Nkuru y'u Rwanda (BNR).
Bifata igihe kingana gute kugira ngo dosiye itunganywe?
Igihe cyo gutunganya dosiye ni iminsi 10 y’akazi. Iyi minsi 10 y’akazi ibarwa nyuma yo kwakira igisubizo gituruka ku kigo gitanga ayo makuru.Ni ibihe byangombwa bikenerwa mu gusaba?
Abanyarwanda : Nomero y’indangamuntu
Abanyamahanga : Nomero ya Pasiporo
Ese impamyabushobozi z’agateganyo cyangwa z’igihe gito ziremewe mu gihe cyo gusaba iyi serivisi?
Oya. Impapuro nk’impamyabushobozi z’agateganyo, inyandiko zemeza, cyangwa ibaruwa “ Uwo bigenewe”
(To whom) ntizemewe mu gihe usaba iyi serivisi.Ni ibihe byangombwa bisabwa?
Ibisabwa kugira ngo ubone inganyisha y’impamyabumenyi biratandukanye ku banyarwanda no ku banyamahanga, bitewe n’ubwoko bw’impamyabumenyi watanze(Impamyabumenyi(DIPLOMA),Impamyabumenyi y’inyongera(ADVANCED DIPLOMA), Impamyabumenyi y'icyiciro cya kabiri cya kaminuza, Impamyabumenyi y'icyiciro cya gatatu cya kaminuza, Ubuvuzi bw'umwihariko na dogitora) Hanyuma n’uburyo wizemo(Imbonankubone,Murandasi).
Ibyangombwa bisabwa n’ibishobora gusabwa mu gihe ari ngombwa n’ibi bikurikira:
Ibyangombwa bisabwa:
Kopi yemewe na noteri y'impamyabumenyi cyangwa icyangombwa cyanyuma kiri gusabirwa inganyisha.
Kopi yemewe na noteri y'indangamanota za buri mwaka w'amasomo.
Kopi yemewe na noteri y’icyemezo/impamyabumenyi byakoreshejwe mu kwemererwa kwiga icyo cyiciro.
Ibyangombwa bisabwa mu gihe ari ngombwa:
Icyemezo cy’uko wakoreye ibizamini ahagenzurirwaga n’urwego rubifitiye ububasha
Ibaruwa yo kunganira yanditswe n'ikigo cyaguhaye akazi
Icyemezo cyo kwandikwa ku rutonde rwatanzwe n’inama(Council indexing certificate)
Ibindi byangombwa bishimangira
Kubindi bisobanuro, kanda hano
Nize muri kaminuza yaje gufungwa, kandi nta muntu mfite navugisha kugirango bemeze amasomo yanjye. Nakora iki kugira ngo mbone inganyisha y’amasomo nize?
Hari uburyo butandukanye bwo kwemeza no kumenyekanisha amasomo yawe, n’iyo kaminuza yawe yaba yarafunzwe.
Iyo kaminuza ifunze, inyandiko z’ibikorwa n’iz’abanyeshuri zishobora koherezwa ku kigo cya leta cyangwa ku kigo cyagenwe.
Intambwe zo gukurikiza :
Menya aho inyandiko zemewe z’amasomo wize zibitswe :
Hamagara inzego z’uburezi zibifitiye ububasha kugira ngo umenye ikigo gifite inyandiko z’amasomo ya kaminuza yafunzwe. Ibi bishobora kuba ari kuri Minisiteri y’Uburezi, ikigo gishinzwe kugenzura amashuri makuru, cyangwa urwego/komisiyo ishinzwe kwemeza amasomo wize.Reba niba hari ikigo cyasimbuye kaminuza yafunzwe :
Niba hari indi kaminuza yasimbuye kaminuza yafunzwe ikaba yarakomeje ibikorwa byayo, icyo gihe ishobora kuba ifite inyandiko zikenewe z’amasomo wize.Hamagara ambasade cyangwa komisiyo y’ikirenga :
Hamagara ambasade cyangwa komisiyo y’ikirenga y’igihugu kibarizwamo ikigo kugira ngo bakugire inama ku buryo wakoresha kugira ngo uhabwe uburyo bwo kwemeza amasomo.Kusanya inyandiko zawe bwite ufite :
Impamyabumenyi ya nyuma cyangwa ibindi byemezo birebana n’amasomo.
Indagamanota.
Ibaruwa yo kwemererwa ishuri, ikarita iranga umunyeshuri,n’inyemezabwishyu.
Inyandiko zose zigaragaza itariki wiyandikishirije kwiga.
Izi nyandiko zishobora gukoreshwa nk’ibimenyetso by’inyunganizi mu gihe kugenzura mu buryo bwemewe n’amategeko binyuze mu nzira zavuzwe haruguru bitakunze.
Ni gute nzamenya ko ubusabe bwanjye bwemejwe?
Uzahabwa ubutumwa bugufi cyangwa imeyili iturutse kuri HEC nyuma yo gusuzuma no kwemeza ubusabe bwawe.Nzabona gute icyemezo cyanjye nyuma yo kwemererwa?
Ushobora kugikuramo unyuze ku rubuga rw’IremboGov cyangwa ukacyoherezwa kuri imeyili niba warayitanze igihe wuzuzaga ubusabe bwawe.Ni iki nakora mu gihe ngize ikibazo ndigusaba cyangwa nyuma yo gusaba?
Ukeneye ubufasha cyangwa andi makuru:
Hamagara: 9099
Twandikire kuri imeyili: support@irembo.com
Twandikire krui WhatsApp: 0792222220
Kuki gutunganya ubusabe bwanjye byatinze?
Gutunganya ubusabe bwawe bishobora gutinda mu gihe Ikigo gishinzwe Amashuri Makuru mu Rwanda (HEC) cyohereje ubusabe bwo kugenzura ariko ikigo wizeho kigatinda gusubiza.
Impamvu zishoboka zatuma ubusabe butinda:
Ikigo gitinze gusubiza cyangwa ntigisubize.
Gutinda kwakira icyemezo cyemeza impamyabumenyi giturutse aho wize.
Amakosa mu busabe bwawe, nk’amakuru y’itumanaho atari yo (nka imeyili cyangwa aderesi itari yo).
Igitekerezo: Suzuma neza ko utanze amakuru y’itumanaho y’ukuri kandi akora kugira ngo igisubizo gitangwe ku gihe.
Kuki kaminuza yanjye itinda gusubiza nyuma yuko HEC igerageje kubahamagara/kubohereza imeyili ?
Niba kaminuza idatanze igisubizo mu minsi irindwi (10) y’akazi, HEC yohereza indi imeyili kugira ngo ikurikirane ubusabe bwawe.Rimwe na rimwe, gutinda bishobora guterwa n’uko usaba yatanze imeyiil y’ikigo itagikora cyangwa itagikoreshwa, bigatuma Ikigo gishinzwe amashuri makuru (HLI) kidashobora kwakira ubutumwa bwoherejwe na HEC.
Aderesi imeyili y’ikigo natanze kw’ Irembo ntigikora. Nayihindura nte ?
Nyamuneka ohereza HEC aderesi ya imeyili ikora neza, binyuze kuri SMS cyangwa imeyili, kugira ngo bashobore kongera kohereza ubusabe bwawe kuri imeyili/nomero ya telefone nyayo.
Twandikire kuri imeyili: equivalence@hec.gov.rw
Hamagara: 0786 823 101
Ese HEC yamaze kwakira igisubizo giturutse aho nize ?
HEC nimara kwakira igisubizo gitanzwe n’ikigo cyawe, bazakumenyesha binyuze kuri imeyili cyangwa ubutumwa bugufi, hakoreshejwe nomero ya telefone watanze mu busabe bwawe.
Kaminuza yanjye yambwiye ko yamaze gusubiza HEC, ariko sindahabwa icyemezo cyanjyei. Ni iki gishobora gutuma itinda ?
Zimwe mu mpamvu zishoboka gutuma itinda harimo:
Ushobora kuba waratanze aderesi imeyili yawe bwite itari yo cyangwa itagikora, bikaba byatuma utakira ubutumwa bwa HEC.
HEC ishobora kuba ikiri kugenzura icyemezo cyatanzwe n’ikigo cyawe kugira ngo harebwe ko amakuru ahuye nay’inzego zibishinzwe.
Ubusabe bushobora gutinda kubera ko hataratangwa inyandiko z’inyongera zasabwe na HEC kugira ngo ubusabe bwawe bukomeze gutunganywa.
Nabuze inyandiko z’urugendo nakoresheje ubwo nari mu mahanga niga. Nkwiye gukora iki ?
Ushobora kwandika ibaruwa isobanura ikibazo cyawe kandi ukemeza ko wemeye ko HEC ivugana n’Urwego rw’Igihugu rushinzwe Abinjira n’Abasohoka (DGIE) kugira ngo bagenzure amakuru ajyanye n’ingendo zawe mu ma zina yawe.
Var þessi grein gagnleg?
Það er frábært!
Þakka þér fyrir álit þitt
Því miður! Við gátum ekki verið hjálpleg
Þakka þér fyrir álit þitt
Viðbrögð send
Við kunnum að meta fyrirhöfn þína og munum reyna að laga greinina