Iyi serivisi ifasha abantu bize kaminuza mu mahanga gusaba icyemezo cy’uko impamyabumenyi zabo zingana n’iziri ku rwego rw’amashuri makuru yo mu Rwanda. Ibi bifasha mu kumenya impamyabumenyi, dipolome, cyangwa ibindi byemezo by’amashuri yisumbuye byavuye mu mahanga kugira ngo byemerwe mu gihugu cy’u Rwanda..
Iyi serivisi itangwa n’Ikigo gishinzwe Amashuri Makuru mu Rwanda (HEC) ibinyujije ku IremboGov.
Amakuru y’ingenzi mbere yo gusaba iyi serivisi:
Ugomba kuba ufite konti ya Irembo. Niba utayifite, kanda hano urebe uburyo bwo kuyifungura.
Abanyarwanda bagomba kuba bafite Indangamuntu y’u Rwanda, naho abanyamahanga bagakoresha Pasiporo.
Kubo bireba: Impamyabumenyi z’agateganyo, icyemezo cyo gusoza amasomo, icyemezo cy’uko watsinze amasomo, Icyemezo gihagarariye umuntu runaka (à qui de droit), n’ibindi bisa na byo ntibyemerwa mu gusabirwa icyemezo cyo kunganyisha.
Ibyemezo byose, impamyabumenyi, n’indangamanota byatanzwe mu rundi rurimi rutari Icyongereza cyangwa Igifaransa bigomba guhindurwa mu Cyongereza kandi bigashyirwaho icyemezo cyemewe n’ikigo cyatanze ibyo byemezo.
Niba bigaragaye ko inyandiko zatanzwe atari umwimerere, HEC ifite uburenganzira bwo kudatanga icyemezo.
Inyandiko zose z’impamyabumenyi, indangamanota cyangwa dipolome zanditse mu ndimi zitari icyongereza zigomba kubanza guhindurwa mu cyongereza kandi zemezwe n’ishuri ryazitangiye.
Inyandiko z’imigereka zisabwa
Izi nyandiko zikurikira zisabwa ku bantu bose basaba iyi serivisi:
Kopi yemewe ifite umukono wa noteri y’icyemezo/impamyabumenyi yagendeweho mu guhabwa umwanya ku ishuri
Kopi yemewe ifite umukono wa noteri y’icyemezo cya nyuma cyangwa impamyabumenyi usabira agaciro mu Rwanda
Kopi yemewe ifite umukono wa noteri y’indangamanota ku rwego rwose rw’amashuri wize
Inyandiko zishobora gusabwa bitewe n’ibikenewe
Inyandiko zikurikira zishobora gusabwa bitewe n’amategeko cyangwa ibipimo byihariye:
Kopi y’urupapuro rw’abarangije amasomo mu gihe warangizaga (niba bihari).
Kopi y’ikarita y’umunyeshuri cyangwa icyemezo cy’uko nta deni ubereyemo ikigo nyuma yo kurangiza amasomo (niba bihari).
Niba impamyabumenyi yarabonywe binyuze mu kwigira kuri murandasi, ongeraho imigereka ikurikira;
Ohereza izi nyandiko:
Icyemezo cyatanzwe n’urwego rwemewe rwo kugenzura ibizamini (accredited examination body), kigomba kugaragaza:
Icyemezo cyemeza ko icyo ikigo kemerewe gutanga amasomo mu buryo bw’ikoranabuhanga (online) n’urwego rwatanzwe n’umuryango wemewe
Ibaruwa yemeza ko icyo kigo cyemewe n’Ikigo gishinzwe Amashuri Makuru mu Rwanda (HEC); ibi bireba ibigo by’amashuri mpuzamahanga
Amabwiriza y’ishuri ku bijyanye no Kwiyitirira iby’abandi (plagiarism)
Icyemezo kigaragaza uburyo bwo gukurikirana ibizamini (live monitoring), cyemejwe n’ishuri
Inyandiko cyangwa ibyavuye mu gukusanya amakuru (feedback) y’ibikorwa by’amasomo yabaye hifashishijwe ikoranabuhunga
Amabwiriza y’ishuri ku igenzura ry’amasomo kuri murandasi (interineti).
Icyitonderwa: Nk’uko biteganywa n’amategeko agenga amashuri makuru mu Rwanda, uburyo bwo gupima hakoreshejwe proctor system ntibyemewe.
Niba ufite PhD, uzakenera gutanga zimwe mu nyandiko zikurikira, hakurikijwe ubwoko bwa dogitora ufite.
Niba PhD ishingiye ku bushakashatsi gusa, ohereza inyandiko zikurikira:
Ohereza linki nibura y’inyandiko imwe y’ubushakashatsi yasohotse mu kinyamakuru cy’ubumenyi cyizewe (credible journal).
2. PhD ishingiye ku masomo, Ohereza inyandiko zikurikira:
Kopi y’indangamanota ya PhD (PhD academic transcript) zemejwe na noteri kuri buri mwaka wose wize.
Igihe bitwara gutunganya n’igiciro
Amafaranga yose asabwa arimo ikiguzi cyose cyo gutunganya ubusabe. Nta yandi mafaranga y’inyongera azasabwa.
Iminsi 10 itangira kubarwa nyuma yo kwakira igisubizo giturutse ku kigo cyatanze impamyabumenyi.
Kurikiza izi ntambwe kugira ngo wige uko wasaba iyi serivisi.
Intambwe ya 1: Sura urubuga rwa Irembo kuri new.irembo.gov.rw maze winjire muri konti yawe. Niba nta konti ufite kanda hano umenye uko wayifungura
Intambwe ya 2: Manuka munsi y’icyiciro cy “Uburezi” hanyuma ukande kuri “Gusaba icyemezo giha agaciro impamyabumenyi zatangiwe mu mamahanga - Kaminuza.”
Intambwe ya 3: Kanda kuri “Saba” utangire ubusabe.
Intambwe ya 4: Andika amakuru yawe bwite arimo ubwenegihugu, itariki y’amavuko, amazina y’ababyeyi, n’amakuru yaho bakubariza baguhamagaye mu buryo bw’ikorabuhanga.
Intambwe ya 5: Impamvu y’ubusabe
Intambwe ya 6: Andika amakuru y’ikigo cyatanze impamyabumenyi iri gusabwirwa inganyisha, nkuko ubisabwe.
Intambwe ya 7: Uzuza amakuru ajyanye na ibyo wize mu cyiciro wasoje.
Intambwe ya 8: Ohereza inyandiko zisabwa mu buryo bukwiriye hanyuma ukomeze ku yindi ntambwe.
Intambwe ya 9: Genzura ko amakuru ari ukuri, andika nimero ya telefoni (y’imbere mu gihugu) n’aderesi ya emeyili, uvivure mu kazu, hanyuma ukande kuri Ohereza
Intambwe ya 10: Umubare wo kwishyuriraho (Utangizwa na 88…) uzahita utangwa. Kanda kuri Ishyura. Hanyuma uhitamo uburyo bwo kwishyura ukunda. Ushaka kumenya andi makuru ku buryo bwo kwishyura, kanda hano.
N’iki Wakwitega nyuma yo kohereza ubusabe bwawe?
Nyuma yo gusaba serivisi no kwishyura neza binyuze kuri IremboGov, Ikigo Gishinzwe Amashuri Makuru na Kaminuza (HEC) cyakira ubusabe.
Ubusabe nibumara kwemezwa, usaba ahita ahabwa ubutumwa bugufi (SMS) cyangwa emeyili bimumenyesha ko icyemezo cyabonetse kandi ko ashobora kugikuramo kuri IremboGov.
Byongeye kandi, iyo usabye yatanze aderesi ya emeyili ubwo yasabaga serivisi, icyemezo gihita cyohererezwa kuri iyo emeyili. Nta mpamvu yo kongera kugikurura kuri urwo rubuga.
Wifuza ubufasha cyangwa andi makuru:
Hamagara: 9099
Twandikire kuri imeyili: support@irembo.com
WhatsApp: 0792222220
Var þessi grein gagnleg?
Það er frábært!
Þakka þér fyrir álit þitt
Því miður! Við gátum ekki verið hjálpleg
Þakka þér fyrir álit þitt
Viðbrögð send
Við kunnum að meta fyrirhöfn þína og munum reyna að laga greinina







