)Audio test kinyarwanda) Gusaba icyemezo giha agaciro impamyabumenyi zatangiwe mu mahanga - Kaminuza

Breytt Tue, 19 Maí kl 5:48 PM

INCAMAKE


Iyi serivisi ifasha abantu bize kaminuza mu mahanga gusaba icyemezo cy’uko impamyabumenyi zabo zingana n’iziri ku rwego rw’amashuri makuru yo mu Rwanda. Ibi bifasha mu kumenya impamyabumenyi, dipolome, cyangwa ibindi byemezo by’amashuri yisumbuye byavuye mu mahanga kugira ngo byemerwe mu gihugu cy’u Rwanda.

Iyi serivisi itangwa n’Ikigo gishinzwe Amashuri Makuru mu Rwanda (HEC) ibinyujije ku IremboGov.

  • Amakuru y’ingenzi mbere yo gusaba iyi serivisi:


  • Ugomba kuba ufite konti ya Irembo. Niba utayifite, kanda hano urebe uburyo bwo kuyifungura.

  • Abanyarwanda bagomba kuba bafite Indangamuntu y’u Rwanda, naho abanyamahanga bagakoresha Pasiporo.


  • Kubo bireba: Impamyabumenyi z’agateganyo, icyemezo cyo gusoza amasomo, icyemezo cy’uko watsinze amasomo, Icyemezo gihagarariye umuntu runaka (à qui de droit), n’ibindi bisa na byo ntibyemerwa mu gusabirwa icyemezo cyo kunganyisha.


  • Ibyemezo byose, impamyabumenyi, n’indangamanota byatanzwe mu rundi rurimi rutari Icyongereza cyangwa Igifaransa bigomba guhindurwa mu Cyongereza kandi bigashyirwaho icyemezo cyemewe n’ikigo cyatanze ibyo byemezo.


  • Niba bigaragaye ko inyandiko zatanzwe atari umwimerere, HEC ifite uburenganzira bwo kudatanga icyemezo.

Inyandiko zisabwa

  • Kopi yashyizweho umukono na noteri y'icyemezo cya nyuma / dipolome / impamyabumenyi isabirwa kunganishirizwa (equivalence).

  • Kopi yemejwe (notarized copy) y'impapuro z'amanota kuri buri rwego wizeho usabirwa ubuzuzanye.

  • Kopi ya pasiporo (ku banyamahanga)


Ibisabwa by'inyongera ku basaba bafite PhD:

Niba PhD yabonetse binyuze mu bushakashatsi (PhD by Research):

  • linki y'inyandiko nibura imwe y'ubushakashatsi yasohotse mu kinyamakuru cy'ubushakashatsi cyizewe.

Niba PhD yabonetse binyuze mu masomo (PhD by Coursework):

  • Kopi yashyizweho umukono na noteri y'impapuro z'amanota ya PhD kuri buri mwaka wize.





  • Igihe bitwara gutunganya n'Iminsi 10 y’akazi igihe nyuma yuko amakuru yose n’ibyangombwa byatanzwe n’ishuri .Icyiciro


  • Igihe bitwara gutunganya n’igiciro


Igihe cyo gutunganya

Icyiciro 

igiciro


Iminsi 10 y’akazi igihe amakuru yose n’ibyangombwa byatanzwe n’ishuri ryatanze iyo mpamyabumenyi


Abasaba b’Abanyarwanda

60,000 RWF

Abasaba batari abanyarwanda ariko batuye mu Rwanda

Amafaranga angana n'amadolari y'Amerika 120 mu mafaranga y'u Rwanda (RWF) abarwa hakurikijwe igipimo cy'ivunjisha cya buri munsi cya Banki Nkuru y'u Rwanda (BNR).

Abatari abanyarwanda baba mu mahanga

120 USD



  • Amafaranga yose asabwa arimo ikiguzi cyose cyo gutunganya ubusabe. Nta yandi mafaranga y’inyongera azasabwa.

  • Iminsi 10 itangira kubarwa nyuma yo kwakira igisubizo giturutse ku kigo cyatanze impamyabumenyi.


  • Kurikiza izi ntambwe kugira ngo wige uko wasaba iyi serivisi.



Intambwe ya 1: Sura urubuga rwa Irembo kuri new.irembo.gov.rw maze winjire muri konti yawe. Niba nta konti ufite kanda hano umenye uko wayifungura 




Intambwe ya 2: Manuka munsi y’icyiciro cy “Uburezi” hanyuma ukande kuri “Gusaba icyemezo giha agaciro impamyabumenyi zatangiwe mu mamahanga - Kaminuza.”



Intambwe ya 3: Kanda kuri “Saba” utangire ubusabe.

Intambwe ya 4: Andika amakuru yawe bwite arimo ubwenegihugu, itariki y’amavuko, amazina y’ababyeyi, n’amakuru yaho bakubariza baguhamagaye mu buryo bw’ikorabuhanga.


Intambwe ya 5: Impamvu y’ubusabe


Intambwe ya 6: Andika amakuru y’ikigo cyatanze impamyabumenyi iri gusabwirwa inganyisha, nkuko ubisabwe.


 Intambwe ya 7: Uzuza amakuru ajyanye na ibyo wize mu cyiciro wasoje.





Intambwe ya 8: Ohereza inyandiko zisabwa mu buryo bukwiriye hanyuma ukomeze ku yindi ntambwe.

Intambwe ya 9: Genzura ko amakuru ari ukuri, andika nimero ya telefoni (y’imbere mu gihugu) n’aderesi ya emeyili, uvivure mu kazu, hanyuma ukande kuri Ohereza


Intambwe ya 10: Umubare wo kwishyuriraho (Utangizwa na 88…) uzahita utangwa. Kanda kuri Ishyura. Hanyuma uhitamo uburyo bwo kwishyura ukunda. Ushaka kumenya andi makuru ku buryo bwo kwishyura, kanda hano.


  • N’iki Wakwitega nyuma yo kohereza ubusabe bwawe?

  • Nyuma yo gusaba serivisi no kwishyura neza binyuze kuri IremboGov, Ikigo Gishinzwe Amashuri Makuru na Kaminuza (HEC) cyakira ubusabe.

  • Ubusabe nibumara kwemezwa, usaba ahita ahabwa ubutumwa bugufi (SMS) cyangwa emeyili bimumenyesha ko icyemezo cyabonetse kandi ko ashobora kugikuramo kuri IremboGov.

Byongeye kandi, iyo usabye yatanze aderesi ya emeyili ubwo yasabaga serivisi, icyemezo gihita cyohererezwa kuri iyo emeyili. Nta mpamvu yo kongera kugikurura kuri urwo rubuga.

Wifuza ubufasha cyangwa andi makuru:





Var þessi grein gagnleg?

Það er frábært!

Þakka þér fyrir álit þitt

Því miður! Við gátum ekki verið hjálpleg

Þakka þér fyrir álit þitt

Láttu okkur vita hvernig við getum bætt þessa grein!

Veldu að minnsta kosti eina af ástæðunum
Staðfesting á CAPTCHA er nauðsynleg.

Viðbrögð send

Við kunnum að meta fyrirhöfn þína og munum reyna að laga greinina