Iyi serivisi iha abasaba uburenganzira bwo gusaba icyemezo cyemeza ko umuntu yapfuye mu gihe yari afungiwe mu igororero. Icyo cyemezo gitangwa kiyongera ku cyemezo cy’uko umuntu yapfuye (death certificate) kandi kigakoreshwa nk’ikimenyetso cyemewe cy’uko nyakwigendera yari umugororwa igihe yitabaga Imana, kigakoreshwa mu by’amategeko, mu buyobozi cyangwa mu bijyanye n’ubwishingizi.
Iyi serivisi itangwa n’Urwego rw’igihugu rushinzwe Igorora
Intambwe zo gusaba iyi serivisi
Intambwe ya 1: Jya ku rubuga rwa IremboGov kuri new.irembo.gov.rw maze winjire muri konti yawe. Niba utayifite, kanda hano umenye uko wafungura

Intambwe ya 2: Munsi ya Urwego rw’igihugu rushinzwe amagororero, hitamo serivisi yo “kwemeza ko umugororwa Yitabye Imana ari mu Igororero”

Step 3: Kanda“saba” kugira ngo utangire ubusabe.

Intambwe ya 4: Uzuza amakuru y’umugororwa

Intambwe ya 5: Uzuza amakuru y’uhagarariye

Intambwe ya 6: Ohereza inyandiko zisabwa mu buryo bwemewe hanyuma ukande kuri “Komeza.”
Intambwe ya 7: Genzura neza amakuru watanze; shyiramo nomero ya telefoni na/ cyangwa aderesi ya imeri, shyira akamenyetso mu gasanduku k’iyemeza, hanyuma ukande kuri “Kora ubusabe.”
Intambwe ya 8: Uzahabwa nomero y’ubusabe (C2...) izagufasha gukurikirana aho ubusabe bwawe bugeze.”
Var þessi grein gagnleg?
Það er frábært!
Þakka þér fyrir álit þitt
Því miður! Við gátum ekki verið hjálpleg
Þakka þér fyrir álit þitt
Viðbrögð send
Við kunnum að meta fyrirhöfn þína og munum reyna að laga greinina