Iyi serivisi igenewe abafite uburenganzira (nk’abavandimwe cyangwa abo mu muryango) bwo gusaba ko umurambo w’imfungwa witabye Imana usohorwa kugira ngo ushyingurwe. Ubusabe busuzumwa n’inzego zibishinzwe hakurikijwe amategeko n’amabwiriza asanzweho.
Iyi serivisi itangwa n’Urwego rw’u Rwanda rushinzwe Igorora
Intambwe zo gusaba iyi serivisi
Intambwe ya 1: Jya ku rubuga rwa IremboGov kuri new.irembo.gov.rw winjire muri konti yawe. Niba utayifite, kanda hano umenye uko wayifungura.

Intambwe ya 2: Muri serivisi z’Igorora, hitamo serivisi yitwa “Gusaba icyemezo cyo gutwara umurambo w'umugororwa”.

Intambwe ya 3: Kanda “saba” kugira ngo utangire ubusabe

Intambwe ya 4: Uzuzamo amakuru y’umugororwa

Intambwe ya 5: Uzuzamo amakuru y’umuhagarariye

Intambwe ya 6: Ohereza inyandiko zisabwa mu buryo bukwiriye hanyuma ukande kuri “Komeza.”
Intambwe ya 7: Reba neza ko amakuru ari ukuri; shyiramo nomero ya telefoni na/ cyangwa imeri, ukore ku kazu ko kwemeza, hanyuma ukande kuri “Kora Ubusabe”.
Intambwe ya 8: nomero y’ubusabe (itangizwa na C2…...) izagufasha gukurikirana aho ubusabe bwawe bugeze.
Var þessi grein gagnleg?
Það er frábært!
Þakka þér fyrir álit þitt
Því miður! Við gátum ekki verið hjálpleg
Þakka þér fyrir álit þitt
Viðbrögð send
Við kunnum að meta fyrirhöfn þína og munum reyna að laga greinina