Uko wasaba icyemezo cy’uko umuntu ari mu igororero

Breytt Fri, 24 Júl kl 10:19 AM

Iyi serivisi ifasha abaturage bafite isano yemewe cyangwa izwi n'umugororwa gusaba icyemezo cy'uko ari kugororerwa mu igororero runaka muri iki gihe.

Iyi serivisi itunganywa n’Urwego rw’u Rwanda Rushinzwe Igorora(RCS).



Igihe dosiye imara itunganywa

Igiciro

Iminsi 2 y’akazi

Ntiyishyurwa



  • Kurikiza izi ntambwe kugira ngo wige uko wasaba iyi serivisi.



Intambwe ya 1: Sura urubuga rwa Irembo kuri new.irembo.gov.rw maze winjire muri konti yawe. Niba nta konti ufite kanda hano umenye uko wayifungura 




Intambwe ya 2: Manuka munsi y’icyiciro cy “Urwego rw’igihugu rushinzwe amagororero” hanyuma ukande kuri Gusaba icyemezo cy’uko umuntu ari mu igororero”.



Intambwe ya 3 :  Kanda “Saba” utangize ubusabe.



Intambwe ya 4:Uzuza amakuru arambuye ku mugororwa.



Intambwe ya 5:Uzuza Amakuru y’uhagarariye umugororwa.




Intambwe ya 6: Ongeraho imigereka yose uko isabwa hanyuma ukande Komeza


Icyitonderwa: Imigereka isabwa iterwa n’isano hagati y’umugororwa n’uhagarariye umugororwa


  • Iyo uhagarariye umugororwa ari uwo bashakanye,icyemezo cyo kuba warashyingiwe kirakenerwa.

  • Iyo uhagarariye umugororwa ari umwana cyangwa umubyeyi,icyemezo cy’amavuko kirakenerwa.

  • Iyo uhagariye umugororwa ari umuvandimwe,umurera byemewe n’amategeko cyangwa uwo bafitanye isano wa bugufi,ibaruwa ituruka muri minisiteri y’ubutegetsi bw’igihugu yemeza isano hagati y’usaba n’umugororwa izakenerwa.


Iyo uhagarariye umugororwa cyangwa umugororwa ari umunyamahanga,kopi ya pasiporo yongerwaho.


Intambwe ya  7: Reba ko amakuru watanze ari yo, ushyiremo nomero ya telefone na/cyangwa imeri maze ukande kuri “Fungura dosiye”.


Intambwe ya 8: Nyuma yo kohereza ubusabe bwawe,uhabwa nomero ya dosiye (C2….) wakoresha ukurikirana aho dosiye yawe igeze.





Var þessi grein gagnleg?

Það er frábært!

Þakka þér fyrir álit þitt

Því miður! Við gátum ekki verið hjálpleg

Þakka þér fyrir álit þitt

Láttu okkur vita hvernig við getum bætt þessa grein!

Veldu að minnsta kosti eina af ástæðunum
Staðfesting á CAPTCHA er nauðsynleg.

Viðbrögð send

Við kunnum að meta fyrirhöfn þína og munum reyna að laga greinina