Uri umuryango mpuzamahanga utegamiye kuri Leta ukorera mu Rwanda ukurikiranwa na Minisiteri y’Uburezi (MINEDUC), ukaba ukeneye ibaruwa ishyigikira ariko ukaba utazi aho watangirira n’uko wabigenza?
Dore ibyo ukeneye kumenya byose ku gusaba ibaruwa ishyigikira ku muryango utari uwa Leta itangwa na MINEDUC.
1. Ibaruwa ishyigikira ku muryango utegamiye kuri Leta itangwa na MINEDUC ni iki?
Ni ibaruwa igenewe by’umwihariko imiryango mpuzamahanga itegamiye kuri Leta ikorera mu Rwanda ikurikiranwa na Minisiteri y’Uburezi (MINEDUC).
2. Ni bande bemerewe gukoresha iyi serivisi?
Imiryango mpuzamahanga itegamiye kuri Leta ikorera mu Rwanda ikurikiranwa na Minisiteri y’Uburezi (MINEDUC).
3. Ibyo ugomba kumenya no kuba ufite mbere yo gutangira gusaba
Dore ibyo ukeneye:
Usaba agomba kuba afite icyangombwa kimuranga (indangamuntu ku Banyarwanda, pasiporo ku banyamahanga, cyangwa indangamuntu y’impunzi ku mpunzi).
Nomero ya telefoni igendanwa cyangwa aderesi ya imeri yemewe (bitari itegeko) kugira ngo ubashe kwakira amakuru agezweho no gukurikirana ubusabe bwawe.
Inyandiko zitandukanye zikurikira, harimo izisabwa bitewe n’imiterere y’ubusabe n’izishobora kongerwa ku bushake.
Inyandiko zisabwa bitewe n’imiterere y’ubusabe (7)
Gahunda y’ibikorwa (Action Plan)
Raporo y’umwaka
Ibaruwa y’ingwate
Inyandiko yo kohereza ikinyabiziga kiva mu mahanga
Ibaruwa irimo amakuru arambuye ku kinyabiziga (yo kuvugurura nomero iranga ikinyabiziga)
Itangwa ry’Amasezerano y’Ubwumvikane (MOU) ku miryango mpuzamahanga itegamiye kuri Leta
Ububasha bwo guhagararira undi (Power of Attorney)
Inyandiko zishobora kongerwaho ku bushake
Inyandiko ishyigikira ubusabe
Dore intambwe ku yindi wakurikiza kugira ngo usabe mu buryo bworoshye ibaruwa ishyigikira ku muryango utegamiye kuri Leta itangwa na MINEDUC.
4. Ni iki wakwitega nyuma yo gutanga ubusabe bwo gusaba ibaruwa ishyigikira ku muryango utegamiye kuri Leta itangwa na MINEDUC?
Nyuma yo gutanga ubusabe, uzahabwa nomero y’ubusabe (B2…..) uzifashisha mu gukurikirana uko ubusabe bwawe buhagaze.
Ubusabe bwawe nibwakirwa kandi bukemezwa na Minisiteri y’Uburezi (MINEDUC), ushobora kumanura ibaruwa ku IremboGov ukurikije izi ntambwe:
Niba usaba yarahisemo no kwakira ubutumwa kuri imeri, ibaruwa izoherezwa kuri iyo aderesi.
Witeguye gusaba?
Kanda hano maze uhite utanga ubusabe bwawe.
Var þessi grein gagnleg?
Það er frábært!
Þakka þér fyrir álit þitt
Því miður! Við gátum ekki verið hjálpleg
Þakka þér fyrir álit þitt
Viðbrögð send
Við kunnum að meta fyrirhöfn þína og munum reyna að laga greinina

