Ibaruwa ishyigikira Gutumiza Ibikoresho byakoreshejwe by’ikoranabuhanga.

Breytt Fri, 23 Okt kl 3:58 PM

Uri ishuri cyangwa ikindi kigo cy’uburezi gikeneye gutumiza ibikoresho byakoreshejwe by’ikoranabuhanga bigenewe ibikorwa by’uburezi, ariko ukaba utazi aho watangirira n’uko wabigenza?

Dore ibyo ukeneye kumenya byose ku gusaba ibaruwa ishyigikira gutumiza ibikoresho byakoreshejwe by’ikoranabuhanga.

1. Ibaruwa y’ubwemezabikorwa bwo gutumiza ibikoresho byakoreshejwe bya IT ni iki?

Ni serivisi ihabwa amashuri n’ibindi bigo by’uburezi bikenera gutumiza ibikoresho byakoreshejwe by’ikoranabuhanga bigenewe ibikorwa by’uburezi. Iyi serivisi itangwa na Minisiteri y’Uburezi (MINEDUC).

2. Ni bande bemerewe gukoresha iyi serivisi?

  • Amashuri yose n’ibindi bigo by’uburezi.

3. Ibyo ugomba kumenya no kuba ufite mbere yo gutangira gusaba

Dore ibyo ukeneye:

  • Usaba agomba kuba afite icyangombwa kimuranga (indangamuntu ku Banyarwanda cyangwa pasiporo ku banyamahanga).

  • Nomero ya telefoni igendanwa cyangwa imeri yemewe (ntabwo ari itegeko) kugira ngo ubashe kwakira amakuru agezweho no gukurikirana ubusabe bwawe.

  • Inyandiko zitandukanye zikurikira, harimo izisabwa byanze bikunze n’izishobora kongerwa ku bushake.

Inyandiko zisabwa byanze bikunze (3)

  • Inyandiko irimo urutonde rw’ibikoresho by’ikoranabuhanga bitumizwa mu mahanga.

  • Inyandiko zisabwa bitewe n’imiterere y’ubusabe.

  • Ibaruwa yo kwemererwa (Accreditation Letter).

Inyandiko zishobora kongerwa ku bushake (2)

  • Amategeko ashyiraho ikigo.

  • Izindi nyandiko zishyigikira ubusabe.


Igiciro ?

Igihe cyo gutunganya ubusabe ⏳

Ntabwo yishyurwa

Iminsi 7


Dore intambwe ku yindi wakurikiza kugira ngo usabe mu buryo bworoshye ibaruwa ishyigikira gutumiza ibikoresho byakoreshejwe by’ikoranabuhanga.

Intambwe ya 1: Sura urubuga rwa IremboGov kuri new.irembo.gov.rw maze winjire muri konti yawe. Niba utarayifungura, kanda hano kugira ngo umenye uko wayifungura.
Intambwe ya 2: Mu cyiciro cy'Uburezi, hitamo serivisi yitwa “Icyifuzo cyo gutumiza ibikoresho by'ikoranabuhanga byakoreshejwe.”
Intambwe ya 3: Kanda kuri “Saba" kugira ngo utangire gusaba serivisi.
Intambwe ya 4: Uzuza amakuru ajyanye n’Ikigo, hanyuma uhitemo amakuru asabwa nk’uko ubisabwa.
Intambwe ya 5: Uzuza amakuru y’uhagarariye ikigo, arimo umwanya afite mu kigo, aho ikigo giherereye, hanyuma wongereho urutonde rw’ibikoresho byinjizwa mu gihugu.
Intambwe ya 6: Ongeraho inyandiko isabwa, hanyuma ukande ahanditse Ibikurikira.
❮ Step 7
Intambwe ya 7: Genzura ko amakuru yatanzwe ari ukuri, andika nomero ya telefoni na/cyangwa aderesi ya imeri, shyira akamenyetso mu gasanduku ko kwemeza, hanyuma ukande kuri “gufungura dosiye".


4. Ni iki wakwitega nyuma yo gutanga ubusabe bwo gusaba ibaruwa ishyigikira gutumiza ibikoresho byakoreshejwe by’ikoranabuhanga?

  • Nyuma yo kohereza ubusabe, uzahabwa nomero y’ubusabe (B2…..) uzifashisha mu gukurikirana uko ubusabe bwawe buhagaze.

  • Nyuma yo gutanga ubusabe, Minisiteri y’Uburezi (MINEDUC) izabutunganya. Iyo icyemezo kimaze kuboneka, ushobora kukimanura kuri IremboGov ukurikije izi ntambwe:

Intambwe ya 1: Sura urubuga rw'Irembo kuri new.irembo.gov.rw, winjire muri konti yawe, hanyuma ukande ku kimenyetso cy’umwirondoro kirimo amazina yawe. Hazafunguka idirishya rito, urimo uhitamo “Dosiye zanjye”.
Intambwe ya 2: Ubusabe bwawe uzabusanga ku rutonde rw’ubusabe wasabye mbere.
• A. Niba ushaka gukuramo inyemezabwishyu, kanda kuri “Dosiye zanjye”
• B. Hanyuma ukuremo inyemezabwishyu.
❮ Step 3
Intambwe ya 3: Niba ushaka gukuramo ubusabe bwawe, kanda ku kimenyetso cyo gukuramo, hanyuma uhitemo kuramo
  • Niba usaba yarahisemo no kwakira ubutumwa kuri aderesi ya imeyili, icyemezo kizoherezwa kuri iyo aderesi.

Witeguye gusaba?

Kanda hano maze uhite utanga ubusabe bwawe.


Var þessi grein gagnleg?

Það er frábært!

Þakka þér fyrir álit þitt

Því miður! Við gátum ekki verið hjálpleg

Þakka þér fyrir álit þitt

Láttu okkur vita hvernig við getum bætt þessa grein!

Veldu að minnsta kosti eina af ástæðunum
Staðfesting á CAPTCHA er nauðsynleg.

Viðbrögð send

Við kunnum að meta fyrirhöfn þína og munum reyna að laga greinina