Uburyo bwo Gusaba Kwibumbira Hamwe kw’Ibigo

Breytt Mon, 22 Jún kl 7:02 PM

Iyi serivisi igenewe amasosiyete yo mu Rwanda ashaka gusaba uburenganzira bwo kwishyira hamwe cyangwa kugura indi sosiyete, itangwa n’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Ubugenzuzi, Isoko n’Uburenganzira bw’Abakiriya (RICA).

Igihe cyo gutunganya dosiye ni iminsi 30, kandi serivisi ntiyishyurwa.

Ibisabwa mbere yo gusaba:
  • Usaba agomba kuba afite konti kugira ngo asabe iyi serivisi.

  • Kanda hano urebe uko wafungura konti kuri IremboGov

  • Usaba agomba kuba afite Indangamuntu y’u Rwanda cyangwa Pasiporo.

  • Usaba agomba kuba afite nomero ya telefoni ikora, aderesi ya imeri, cyangwa byombi.


Intambwe zo Gusaba Itangazo ryo Kwibumbira Hamwe


  1. Sura urubuga rwa Irembo kuri new.irembo.gov.rw maze winjire muri konti yawe. Niba nta konti ufite kanda hano umenye uko wayifungura

  1. Jya mu cyiciro cya “Ubucuruzi N’inganda”, hanyuma ukande kuri “Gusaba Kwibumbira hamwe.”

  1. Soma witonze ibisabwa ku mpande zombi (isosiyete igura n’igurwa), hanyuma ukande “Saba.”

  1. Uzuza amakuru y’usaba (nomero y’Indangamuntu cyangwa Pasiporo) n’amakuru yo kumubonaho.

  1. Shyiramo amakuru ajyanye n’isosiyete igura n’isosiyete igurwa uko ubisabwa.

  2. Shyiramo (upload) inyandiko zisabwa mu bunini (size) n’imiterere (format) bikwiye, hanyuma ukande “Ibikurikira” kugira ngo ukomeze.

  1. Genzura neza ko amakuru yose watanze ari yo, andika nomero ya telefoni na/ cyangwa imeri, shyira akamenyetso ku gasanduku kemeza(verification box), hanyuma ukande “Ohereza.”

  2. Uzahabwa nomero y’ubusabe (C2……) izagufasha gukurikirana aho dosiye yawe igeze.


ICYITONDERWA: Nyuma yo gusaba neza binyuze ku IremboGov no kwemezwa kw’ubusabe, usaba azakira ubutumwa bugufi (SMS) cyangwa imeri imumenyesha ko icyemezo cyabonetse kandi ko ashobora kugikuramo (download) ku rubuga rwa IremboGov.






Var þessi grein gagnleg?

Það er frábært!

Þakka þér fyrir álit þitt

Því miður! Við gátum ekki verið hjálpleg

Þakka þér fyrir álit þitt

Láttu okkur vita hvernig við getum bætt þessa grein!

Veldu að minnsta kosti eina af ástæðunum
Staðfesting á CAPTCHA er nauðsynleg.

Viðbrögð send

Við kunnum að meta fyrirhöfn þína og munum reyna að laga greinina