Uko wakongera kohereza dosiye ku rubuga IremboGov

Breytt Wed, 6 Maí kl 5:15 PM

Iyi nyandiko itanga amabwiriza ku buryo bwo kongera kohereza dosiye isaba iyo habayeho "Gusaba ko hari icyakorwa" (Request for Action). Ibi bikorwa iyo dosiye ya mbere yari ibuze amakuru y'ingenzi cyangwa ibyangombwa bikenewe kugira ngo isuzumwe. Kongera kohereza dosiye bisaba gukosora cyangwa gushyiraho ibyo umukozi ushinzwe kuyisuzuma yagaragaje ko bikenewe.


Kurikiza izi ntambwe ubashe kongera kohereza dosiye isaba


  1. Sura urubuga new.irembo.gov.rw, winjire muri konti yawe.



  1. Kanda kuri “Dosiye zanjye” ubashe kureba urutonde rwa dosiye zawe.



  1. Ku rutonde rwa dosiye wasabye,reba  ahafite “Dosiye ntiyuzuye”.Uhite ukanda kuri “Kureba”.

  1. Kanda “Guhindura” ubashe kuvugurura amakuru watanze.



  1. Nyuma yo kurangiza gukora impinduka,kanda “Komeza”.


  1. Reba ko amakuru watanze ari yo, ushyiremo nomero ya telefone na/cyangwa imeyili (email) maze wongere wohereze dosiye.

Iyo umaze kohereza dosiye,uhabwa ubutumwa bukumenyesha ko ubusabe bwavuguruwe.

Var þessi grein gagnleg?

Það er frábært!

Þakka þér fyrir álit þitt

Því miður! Við gátum ekki verið hjálpleg

Þakka þér fyrir álit þitt

Láttu okkur vita hvernig við getum bætt þessa grein!

Veldu að minnsta kosti eina af ástæðunum
Staðfesting á CAPTCHA er nauðsynleg.

Viðbrögð send

Við kunnum að meta fyrirhöfn þína og munum reyna að laga greinina