Iyi serivisi ifasha abakora ubucuruzi bwa garaje kwiyandikisha no kubona uruhushya rwo gukora rutangwa n’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Ubugenzuzi, Ihiganwa n’Uburenganzira bw’Abaguzi (RICA). RICA izakora isuzuma ry’aho igaraji ikorera (field visit) kugira ngo hagenzurwe ko hubahirizwa ibisabwa n’amabwiriza ya RICA.
Igihe cyo gutunganya dosiye: iminsi 5, Igiciro: ntiyishyurwa
Ibisabwa mbere yo gusaba:
Usaba agomba kugira konti ya IremboGov.
Usaba agomba kuba afite nomero iranga usora (TIN) y’ikigo ikora.
Inyandiko zisabwa (11)
Icyemezo cy’ubushobozi bw’abakozi nk’uko biteganywa na RS 402 – Garages.
Amasezerano y’akazi y’abakozi.
Kopi y’ubwishingizi bwa garaji (inyubako, abakozi, ibikoresho n’imodoka).
Kopi y’inyandiko zigaragaza uburenganzira bwo gutunga, gukodesha aho garaji rikorera.
Kopi ya Job Card.
Kopi y’uburyo imirimo ikorwa muri garaje.
Kopi y’uburyo bwo gusukura
Uburyo bwo kwakira no gukemura ibibazo by’abakiriya
Kopi y’ifishi y’ibibazo by’abakiriya
Kopi ya pasiporo.
Icyemezo cy’iyandikwa ry’ikigo gitangwa na RDB.
Inyandiko zisabwa bitewe n’uko bimeze (2)
Kopi y’uruhushya rwo gukora rutangwa na RICA.
Kopi y’icyemezo cya nyuma cy’iyandikwa.
Intambwe zo gusaba uruhushya:
1. Sura urubuga rwa Irembo kuri new.irembo.gov.rw maze winjire muri konti yawe. Niba nta konti ufite kanda hano umenye uko wayifungura
2. Jya ku cyiciro cy’Ubucuruzi N’inganda, ukande kuri Uruhushya rwo gukora ubucuruzi .

2. Hitamo "Uruhushya rwo gutanga serivisi z’igaraji" maze ukande "Saba."

3. Uzuze amakuru y’usaba (hitamo niba uri uhagarariye ikigo, itsinda ry’imyaka, n’andi makuru asabwa).

4. Injiza amakuru y’ubucuruzi: hitamo niba ari ubusabe bushya cyangwa kuvugurura iyandikwa, maze ushyiremo TIN y’ikigo.

5. Ohereza inyandiko zisabwa mu buryo bukwiriye, hanyuma ukande Ibikurikira.

6. Emeza ko amakuru watanze ari yo, shyiramo nomero ya telefoni na/ cyangwa imeri, shyira akamenyetso ko kwemeza, hanyuma ukande Ohereza.
7. Uzahabwa nomero ya dosiye (B2….) yo gukurikirana aho bugeze.
Icyitonderwa:
Nyuma yo kohereza ubusabe, buzasesengurwa na RICA. Uzajya wakira ubutumwa kuri imeri cyangwa ubutumwa bugufi (SMS) bukumenyesha aho ubusabe bwawe bugeze.
Iyo abakozi babishinzwe bamaze kubwemeza, uzakira icyemezo koranabuhanga (e-certificate) kuri imeyili yawe cyangwa ukigire ku rubuga rwa IremboGov.
Var þessi grein gagnleg?
Það er frábært!
Þakka þér fyrir álit þitt
Því miður! Við gátum ekki verið hjálpleg
Þakka þér fyrir álit þitt
Viðbrögð send
Við kunnum að meta fyrirhöfn þína og munum reyna að laga greinina