Uko wasaba Uruhushya rwo Kwandishikisha Inyubako y’ikusanyirizo ry’Amata

Breytt Mon, 22 Jún kl 6:12 PM

Iyi serivisi ifasha abakora ubucuruzi bwo gukusanya amata kwiyandikisha no kubona uruhushya rwo gukora rutangwa n’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Ubugenzuzi, Ihiganwa n’Uburenganzira bw’Abaguzi (RICA).

RICA izakora isuzuma ry’aho ikigo giherereye (field visit) kugira ngo harebwe niba hubahirizwa ibisabwa n’amabwiriza.


Igihe cyo gutunganya dosiye: iminsi 5, Igiciro: ntiyishyurwa.


Ibisabwa mbere yo gusaba:


  • Usaba agomba kugira konti ya IremboGov.

  • Usaba agomba kuba afite iyandikwa rya MCC (nomero y’iyandikwa ry’Ikigo Gikusanya Amata yatanzwe na RICA).

  • Usaba agomba kugira nomero iranga usora (TIN) y’ikigo ikora.

Inyandiko zisabwa (6)

  • Icyemezo cy’iyandikwa ry’ikigo gitangwa na RDB.

  • Amasezerano yasinywe n’umukozi wujuje ibisabwa ushinzwe gupima amata.

  • Urutonde rw’abakozi bafite ibyemezo by’ubuzima bigaragaza ko badafite indwara zituruka ku biribwa.

  • Urutonde n’aderesi z’aho amata akusanyirizwa zikorana n’ikigo.

  • Rejisitiri y’abahinzi cyangwa abakusanya amata bakorana n’ikigo.

  • Inyandiko itangwa n’urwego rubifitiye ububasha igaragaza ko amazi n’amashanyarazi bihagije kandi byoroshye kubigeraho ku kigo gikusanya amata.

Inyandiko zisabwa bitewe n’ibikenewe (3)


  • Kopi y’uruhushya rwo gukora rutangwa na RICA.

  • Kopi y’amasezerano yo gukodesha (niba utari nyiri aho ukorera).

  • Kopi ya pasiporo.

Inyandiko zishobora kongerwa

  • Kopi y’icyemezo cya nyuma cy’iyandikwa rya RICA.



Kurikiza izi ntambwe zo gusaba Uruhushya rwo gukorera mu ikusanyirizo ry’Amata


1. Sura urubuga rwa Irembo kuri new.irembo.gov.rw maze winjire muri konti yawe. Niba nta konti ufite kanda hano umenye uko wayifungura


2. Jya mu cyiciro cy’Ubucuruzi N’inganda, ukande kuri Uruhushya rwo gukorera mu ikusanyirizo ry’Amata.

.

2. Hitamo  Uruhushya rwo gukorera mu ikusanyirizo  ry’Amata, hanyuma ukande Saba.


3.Uzuze amakuru y’usaba (hitamo niba usaba ari uhagarariye ikigo, icyiciro cy’imyaka, n’andi makuru asabwa).

4. Injiza amakuru y’ubucuruzi nka nomero iranga usora (TIN) y’ikigo, ubwoko bw’iyandikwa (bwa mbere cyangwa kuvugurura), n’inomero y’iyandikwa ry’ikusanyirizo  ry’Amata.



Icyitonderwa: nomero y’iyandikwa ry’ikusanyirizo  ry’Amata itangwa na RICA.


5. Uzuze amakuru ajyanye n’ikigo gikusanya amata (amakuru y’ukiyobora n’aho giherereye).


6. Ohereza inyandiko zisabwa mu buryo bukwiriye, hanyuma ukande komeza.

7. Emeza ko amakuru watanze ari yo, shyiramo nomero ya telefone na/ cyangwa imeri, shyira akamenyetso k’iyemeza, hanyuma ukande Ohereza.

8.Uzahabwa inomero y’ubusabe yo gukurikirana aho bigeze.

Icyitonderwa

  • Nyuma yo kohereza ubusabe, buzasesengurwa na RICA. Uzajya wakira ubutumwa kuri imeri cyangwa ubutumwa bugufi (SMS) bukumenyesha aho ubusabe bwawe bugeze.


  • Iyo abakozi babishinzwe bamaze kubwemeza, uzakira icyemezo koranabuhanga (e-certificate) kuri imeri yawe cyangwa ukigire ku rubuga rwa IremboGov.




Var þessi grein gagnleg?

Það er frábært!

Þakka þér fyrir álit þitt

Því miður! Við gátum ekki verið hjálpleg

Þakka þér fyrir álit þitt

Láttu okkur vita hvernig við getum bætt þessa grein!

Veldu að minnsta kosti eina af ástæðunum
Staðfesting á CAPTCHA er nauðsynleg.

Viðbrögð send

Við kunnum að meta fyrirhöfn þína og munum reyna að laga greinina