Iyi serivisi igenewe abantu ku giti cyabo cyangwa ibigo bifite amoko mashya y’ibihingwa. Kugira ngo ukoreshe iyi serivisi, ugomba kuba ufite uburenganzira bwatanzwe n’uwahimbye cyangwa wavumbuye ubwo bwoko (breeder), kuko ari we ufite uburenganzira ku mutungo bwite mu by’ubwenge kandi akagenerwa inyungu zijyanye na bwo. Iyi serivisi ikoreshwa ku moko atandukanye y’ibihingwa, bitewe n’uwabihimbye cyangwa uwabivumbuye. Abemerewe gusaba iyi serivisi ni abafite uburenganzira bwatanzwe n’uwahimbye ubwo bwoko.
Iyi serivisi itangwa n’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Ubugenzuzi, Ihiganwa n’Uburenganzira bw’Abaguzi (RICA) binyuze ku rubuga IremboGov.
Igihe cyo gutunganya dosiye ni iminsi 60, naho igiciro kikagenwa bitewe n’ubusabe
Ibisabwa mbere yo gusaba serivisi:
Abasaba iyi serivisi bashobora kuba bafite cyangwa badafite konti ya IremboGov.
Kanda hano kugira ngo ufungure konti.
Ibigo byanditse bigomba kuba bifite nomero iranga usora (TIN) y’ikigo.
Uwasabye serivisi agomba kuba afite nomero ya telefoni ikora, imeri yemewe, cyangwa byombi.
Inyandiko zisabwa:
Amafoto y’ubwoko bw’igihingwa busabirwa kurinda
Icyemezo gitangwa na RDB
Icyemezo gitangwa na RCA
Raporo ya DUS
Kurikiza izi ntambwe urebe uko wasaba uburenganzira bw’agateganyo:
Sura urubuga rwa Irembo kuri new.irembo.gov.rw maze winjire muri konti yawe. Niba nta konti ufite kanda hano umenye uko wayifungura

Jya ku cyiciro cy’Ubucuruzi N’inganda, ukande kuri “Gusaba uburinzi bw’Agateganyo.”

Hitamo gusaba uburinzi bw’agateganyo, hanyuma ukande kuri saba kugira ngo utangire ubusabe.

Hitamo niba usaba serivisi nk’umuntu ku giti cye cyangwa nk’ikigo, hanyuma wuzuze amakuru asabwa, nka nomero y’icyangombwa (ID) cyangwa nomero iranga usora (TIN) y’ikigo.

Ongeramo amakuru ajyanye n’ubwoko bw’igihingwa.
Icyitonderwa: Hazafunguka idirishya rishya; ujye winjiza witonze amakuru yose asabwa ajyanye n’ubwo bwoko.
Ohereza (upload) inyandiko zisabwa mu buryo bukwiye, hanyuma ukande Komeza.

Emeza ko amakuru watanze ari ukuri, andika nomero ya telefoni na/ cyangwa imeri, shyiraho akamenyetso ku gasanduku kemeza (verification box), hanyuma ukande Ohereza.
Hazahita hakorwa nomero yo kwishyuriraho ( itangizwa na 88…), ukande Ishyura.
Hitamo uburyo bwo kwishyura. Kugira ngo umenye ubundi buryo bwo kwishyura, kanda hano.
ICYITONDERWA:
Iyo ubusabe bwemejwe n’umukozi ushinzwe amoko y’ibihingwa, usaba serivisi agomba kongera gusaba icyemezo (Certificate) abinyujije ku Irembo (Itangwa ry’Icyemezo cy’uruhushya rw’agateganyo).
Var þessi grein gagnleg?
Það er frábært!
Þakka þér fyrir álit þitt
Því miður! Við gátum ekki verið hjálpleg
Þakka þér fyrir álit þitt
Viðbrögð send
Við kunnum að meta fyrirhöfn þína og munum reyna að laga greinina